00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanyankole wayoboye BRD yagabanyirijwe igihano nyuma y’ubujurire

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Kanyankole Alex wayoboye Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD, mu gihe cy’imyaka ine, arabura amezi atanu gusa agasohoka muri gereza, nyuma y’uko ubujurire bwe bwahawe agaciro n’Urukiko Rukuru, igifungo cye cy’imyaka itandatu kikagabanywa.

Kanyankole yatawe muri yombi mu Ukwakira kwa 2018, icyo gihe yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo ruswa n’itonesha.

Muri Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabimuhamije rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni ya 22 Frw.

Kanyankole n’abamwunganira mu mategeko bahise bajururirira iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye mu Rukiko Rukuru, maze mu Ukuboza 2020, umucamanza arufataho icyemezo cya nyuma, aho yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro ahanagurwaho icyaha cy’itonesha, gusa avuga ko ahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke, nk’uko icyemezo cy’Urukiko IGIHE ifitiye kopi kibyerekana.

Ibi byatumye igihano yari yarahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kigabanuka, kiva ku myaka itandatu kigera ku myaka itatu ndetse n’ihazabu ya 388 400 Frw, aho kuba miliyoni 22 Frw nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Igihano uyu mugabo w’imyaka 56 yahawe kizarangira mu Ukwakira uyu mwaka, nk’uko twabibwiwe n’umwe mu banyamategeko be.

Ku rundi ruhande, Kalema Juvénal wareganwaga na Kanyankole we yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga.

Kanyankole Alex yabaye Umuyobozi Mukuru wa BRD mu gihe cy’imyaka ine, kuva muri Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017.

Kanyankole Alex wari warakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu, yarajuriye igihano cye kiba imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .