Kanimba François yavuze uburyo aterwa ipfunwe no kuba Nyamagabe avukamo ihora inyuma mu iterambere

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Inararibonye mu bijyanye n’iterambere ndetse n’ubukungu, Kanimba François, yagaragaje ibintu by’ingenzi Akarere ka Nyamagabe, avukamo kakora bigatuma kava mu bukene, avuga ko aterwa ipfunwe no kumva gahora inyuma mu iterambere.

Yabigarutseho ubwo yatangaga ibitekerezo mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko ubuhinzi n’ubworozi bwatezwa imbere mu Karere ka Nyamagabe, kakava mu myanya ya nyuma mu bukungu.

Iyo nama yahurije hamwe abayobozi n’abakozi bagira aho bahurira n’ubuhinzi n’ubworozi; abavuka muri Nyamagabe bafite ubumenyi n’ubuhanga mu iterambere; bamwe mu bahinzi ba kijyambere n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bayiteguye bagendeye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage bifuje ko ubuhinzi n’ubworozi bwakwitabwaho kuko ari bwo butunze abarenga 90% batuye ako karere.

Ati “Ni inama nyunguranabitekerezo ishingira kuri ibyo bitekerezo byagiye bitangwa n’abaturage kandi natwe iyo tureba mu isesengura twikorera bigaragara ko mu buhinzi hakenewe kongerwamo imbaraga nyinshi.”

Uwamahoro yagaragaje ko mu mirenge ya Cyanika, Mbazi, Musange, Mugano, Kaduha na Kibumbwe iherereye mu burasirazuba bw’Akarere; bigaragara ko ubuhinzi bwaho bwasigaye inyuma ugereranyije n’igice giherereye ku ishyamba rya Nyungwe.

Kanimba François na we yatumiwe muri iyo nama nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyamagabe kandi akaba n’inzobere mu bukungu; yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho kugira ngo ako karere kave mu bukene.

Yavuze ko icya mbere cyakwitabwaho ari ugukora iteganyamigambi rinoze ry’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi hagashirwaho n’uburyo rikurikiranwa; icya kabiri ari ni ukwita ku guhinga ibihingwa bishya byagaragaye ko byakwera muri Nyamagabe bikoherezwa ku masoko mpuzamahanga; icya gatatu ni imikoranire ihamye hagati y’ubuyobozi, abikorera n’abaturage.

Mu bihingwa yagaragaje byakwitabwaho harimo tungurusumu, ibitunguru n’imboga.

Ku bwe ntiyiyumvisha uburyo muri iki gihe abatuye Nyamagabe barya imboga ziturutse mu Karere ka Huye kandi nabo bashobora kuzihinga kuko bafite ubutaka bwiza zakweraho.

Ati “Guhindura ubuhinzi umwuga abantu bagahingira isoko; twumve ko dukwiye kuva mu buhinzi aho umuntu avuga ngo ‘umuryango wanjye ufite imirima y’ibijumba n’ibishyimbo byo kurya’. Urugo rw’u Rwanda ruvuga ngo ruri mu buhinzi ariko umwaka ukarangira nta kintu bajyanye ku isoko kugira ngo rubone amafaranga ntabwo ruzava mu bukene.”

Kanimba yavuze ko igihe gishize ari kinini abaturage bari mu buhinzi ariko butazana impinduka mu bukungu; ajya inama ko hakwiye kugira igikorwa.

Yabahaye urugero rw’ahantu hashobora kuboneka isoko baramutse bahinze ibihingwa bitanga amafaranga, atanga urugero kuri tungurusumu.

Ati “Ibihingwa bizana amafaranga mu ngo tubyibandeho tubitegure ku buryo bigenda bikagera muri buri murenge. Reka mbabwire amakuru meza! Tungurusumu yonyine ishobora gukura Nyamagabe mu bukene. Hari umushoramari w’Umunya-Kenya turi kuganira afite isoko ryaguye i Burayi rya tungurusumu; iyo twakweza yose nta kibazo cy’isoko gihari. Kandi iyo urebye ibiciro usanga ari kimwe mu bihingwa twagurisha hanze tukinjiza amafaranga menshi.”

Kanimba François kuri ubu yikorera ku giti cye; yamaze imyaka 34 ari umukozi wa leta mu nzego nkuru z’ubukungu n’imari by’igihugu, cyane cyane muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ndetse no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko aterwa ipfunwe no kubona akarere avukamo gahora inyuma mu kurwanya ubukene.

Ati “Ukurikije ibibazo by’ubukene biri muri aka Karere ntabwo wumva ukuntu njyewe nterwa ipfunwe no kujya mu nama nkumva ngo ‘Akarere k’iwanyu ni ko ka nyuma mu kurwanya ubukene’ ibintu nk’ibyongibyo, kubera iki? Rwose turebe ukuntu twakora tukazana impinduka kuko ubushobozi n’uburyo bihari.”

Iyo nama yabaye ku wa 22 Mutarama 2020 yatumiwemo na Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, na we uvuka muri Nyamagabe. Yavuze ko hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro bigatuma ubukene mu baturage busezererwa.

Ku bwe ngo asanga habura ibintu bibiri gusa kugira ngo ibibazo by’ubukene bikemuke.

Ati “Ibintu bishobora kuba bibura ni bibiri gusa; gutegura no gukurikirana ndetse no gusangira amakuru. Hari uwatubwiye uburyo imbuto z’ibirayi ziriribwa mu nzira; ubwo na RAB yazitanze ntiyishingiye kumenya ko zagezeyo.”

Bamwe mu baturage bitabiriye iyo nama bahagarariye abandi bagaragaje ko hakiri ikibazo cyo kutabonera ku gihe nkunganire, imbuto zitubuye ndetse n’ibikorwa remezo bitameze neza birimo imihanda idakoze neza.

Bunani Emmanuel ati “Uruhererekane rw’imbuto rutubakitse neza ku buryo hari imbuto zitugeraho zishaje kandi mu by’ukuri zaratubuwe; Nyamagabe hari abacuruzi b’amafumbire ariko mu by’ukuri nta hantu bayarangura hahari, ni ukuvuga ngo ifumbire igomba kuva muri Huye cyangwa i Kigali. Hari ahantu mu tugari ifumbire itabasha kugera bitewe n’imihanda idakoze.”

Bimwe mu buhingwa bizwi byera mu Karere ka Nyamagabe harimo icyayi , ibirayi, ibigori, kawa n’ ingano.

Mu bworozi hagaragajwe ko hari abaturage batita ku korora inka zitanga umukamo utubutse kandi amakusanyirizo y’amata ahari adakora neza.

Bamwe mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko ubuhinzi n’ubworozi bwatezwa imbere mu Karere ka Nyamagabe, kakava mu myanya ya nyuma mu bukungu
Ingabire Marie Immaculée yavuze ko muri Nyamagabe hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ubukene mu baturage bugasezererwa
Ingabire yavuze ko habura ibintu bibiri gusa kugira ngo ibibazo by’ubukene bikemuke muri Nyamagabe
Kanimba François yagaragaje ibintu by’ingenzi Akarere ka Nyamagabe avukamo kakora bigatuma kava mu bukene
Kanimba François mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko ubuhinzi n’ubworozi bwatezwa imbere mu Karere ka Nyamagabe
Kanimba yavuze ko aterwa ipfunwe no kubona akarere avukamo gahora inyuma mu kurwanya ubukene
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bayiteguye bagendeye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage bifuje ko ubuhinzi n’ubworozi bwakwitabwaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza