00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Yarashwe agerageza gutema Umupolisi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 October 2024 saa 06:31
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko umuturage wo mu Karere ka Kamonyi witwa Nshimiyumukiza Elias yarashwe agahita apfa ubwo yageragezaga gutema Umupolisi.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Ukwakira 2024, ubwo Polisi y’Igihugu yafatanyaga n’abaturage mu gikorwa cyo guta muri yombi abantu bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage.

Byabereye mu Murenge wa Runda, ariko uwarashwe akomoka mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.

Yarasiwe mu gishanga cya Kagina giherereye mu Murenge wa Runda gihingwamo ibisheke.

ACP Rutikanga yavuze ko uwo muturage yarashwe ubwo yageragezaga gushaka gutema umupolisi.

Ati “Mu Murenge wa Ngamba hari habereye ibikorwa by’urugomo, insoresore 12 zatemaguye abantu bamwe bagiye no kwa muganga. Abaturage rero hamwe na Polisi barabakurikiranye aho bihishe mu gishanga. Aho rero ni ho habaye umukwabu wo kubafata. Umwe ashaka gutema umupolisi baramurasa arapfa abandi barafatwa, umwe aracika.”

Yavuze ko muri icyo gishanga harimo abantu batandatu, bane barafatwa ndetse bakaba bari gukorerwa dosiye ngo zoherezwe mu Bushinjacyaha bazagezwe imbere y’ubutabera mu gihe undi umwe yacitse.

Ati “Polisi ikomeje gushakisha n’abandi kuko kariya gace karimo insoresore zifite urugomo rwinshi tumaze iminsi turi gukurikirana. Twafashe ingamba zo gukorana n’abaturage cyane, bakaduha amakuru ku gihe, bakadutungira agatoki, ntibarindire ko ibibazo bigera ahantu habamo ukomereka, tukabafata hakiri kare wenda bakigishwa cyangwa hakaburizwamo ibikorwa byabo."

Yasabye abishora mu byaha n’imyitwarire idahwitse ko bakwiye kubireka bagashaka ibindi bikorwa bishobora kubafasha kwiteza imbere bakora kuko inzego z’umutekano ziri maso.

Ati “Ntawe uzakora amabi ngo atwihishe, azihisha rimwe, kabiri ariko ubwa Gatatu tuzamubona. Abantu bamenye ko nta kujenjeka Polisi ifite. Tuzakoresha ububasha bwose Polisi ifite n’imbaraga ihabwa n’amategeko mu guhashya uwo ari we wese wumva ko ashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo.”

Yasabye Abaturarwanda gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano ku birebana no gutanga amakuru y’ahari gukorerwa ibyaha ku gihe.

Yarashwe agerageza gutema umupolisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .