Kamonyi: Yafatanywe inote 143 z’igihumbi y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, yafatiye muri restaurant umugabo w’imyaka 45 afite amafaranga y’u Rwanda inote 143 z’igihumbi y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP, Theobald Kanamaugire yavuze ko gufatwa k’uwo mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abakozi bo muri restaurant yari amaze kwishyura amafaranga 1000 bagenzuye basanga ari amahimbano.

Ati “Nyandwi yagiye muri restaurant afata ifunguro maze yishyura inote y’igihumbi. Abakora muri iyo restaurant bagenzuye iyo noti babona ni impimbano. Bamusabye kwishyura andi atari ayo arayabura. Ni uko bahise baha amakuru Polisi ikorera hafi aho mu Murenge wa Mugina iramufata.”

SP Kanamugire yavuze ko abapolisi bageze yo basatse uwo mugabo basanga afite izindi noti z’igihumbi 143 z’amahimbano. Bamubajije aho yayakuye avuga ko yayatoraguye apfunyitse mu ishashi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko atari ubwa mbere aha muri Mugina hafatiwe umuntu ufite amafaranga y’amahimbano kuko tariki ya 03 Ukuboza mu isoko rya Mugina hafatiwe umugabo w’imyaka 42 na we wishyuye amafaranga ibihumbi 34 by’amahimbano.

Ati “Asanzwe ari umucuruzi w’amatungo magufi, yagiye mu isoko rya Mugina, agura ihene n’umukecuru. Amwishyuye amafaranga ibihumbi 34 umukecuru abona ni amahimbano, niko kuvuza induru. Undi yahise ata ya hene ariruka aracika ariko aza gufatwa muri iki cyumweru kuwa Kane agarutse muri rya soko. Abaturage batanze amakuru kuko bari bamuzi n’uko arafatwa. Ubu akaba ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina.”

SP Kanamugire yibukije abacuruzi gutunga utumashini tugenzura amafaranga ko yujuje ubuziranenge ndetse n’undi muntu wese wakiriye amafaranga kujya abanza akayagenzura mbere y’uko batandukana n’uyamuhaye.

Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye aba bagabo bombi bafatwa, anakangurira abaturage muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bahita bihutira gutanga amakuru.

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Station ya Polisi ya Mugina kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko ryo ku wa riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 269 rivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inote akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Uyu mugabo yireguye avuga ko aya mafaranga yari yayatoraguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .