00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Yafashwe agiye kugurisha inyama z’imbwa na dendo yari amaze kwica

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 12:20
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi yaguwe gitumo agiye kugurisha inyama za dendo n’imbwa yari amaze kwica.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022, ashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere,yemereye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Musambira.

Yavuze ko “niba bizwi ko imbwa kurya imbwa bitemewe ni byiza ko abaturage bagomba kubisobanukirwa kugira ngo batishora muri ibyo bintu."

Bivugwa ko dendo yabazwe yari yibwe mu baturanyi naho imbwa yo ntibizwi aho yari yayikuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .