Kamonyi: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima n’undi mukozi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Abakozi babiri bakora mu nzego z’ubuzima mu Karere ka Kamonyi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa bahita batabwa mu yombi, bakaba bafungiye kuri kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Abafashwe ni Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Nzasabimana Denis, hamwe na Semana Karipofori ushinzwe abakozi mu Bitaro bya Remera-Rukoma.

Bombi bafatiwe mu cyuho ku wa uyu wa 16 Gicurasi 2020, bakira ruswa y’Ibihumbo 300 Frw y’umukozi ukora ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga witwa Uwifashije Laurence kugira ngo bamusinyire azazamurwe mu ntera.

Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi avuga ko Uwifashije amaze kubona ko yasabwe ruswa yahise abimenyesha inzego z’umutekano zibafatira mu cyuho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko abo bakozi bakekwaho gusaba ruswa umukozi bamwizeza ko bazamusinyira akazamurwa mu ntera.

Ati “Bakekwaho kuba barasabye ruswa abashakaga kuzuza dosiye kugira ngo zoherezwe muri Minisiteri y’ubuzima bazamurwe mu ntera. Bafashwe bafite amafaranga ibihumbi 300.”

Kayitesi yasabye abakozi bose mu Karere ayoboye kwirinda kujya mu byaha by’umwihariko bya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikadindiza n’iterambere.

Yibukije ko nta muntu ukwiye kugura uburenganzira bwe, asaba abaturage ko igihe hari uwatswe ruswa agomba guhita abimenyesha inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano kugira ngo abayimwatse bafatirwe mu cyuho.

Abafashwe bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga mu gihe hategerejwe ko bakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubushinjacyaha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .