Uwo muturage ukekwaho icyaha yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2025, mu Murenge wa Mugina.
Bivugwa ko uwateye grenade yigeze kuba umusirikare yari afitanye amakimbirane n;umuturanyi we, akeka ko agirana umubano wihariye n’umugore we.
Gusa nta muntu wakomerekejwe n’iyo grenade kuko bose bari mu nzu, ariko ngo yangije urugi rw’inzu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahamirije IGIHE ko kugeza kuri uyu wa 15 Mutarama, Nkurikiyingoma yari ataraboneka, bityo agishakishwa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho uyu muturage yakuye gerenade yifashishije ajya gutera urugo rw’umuturage mugenzi we.
Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu iherutse gutanganza ko gutunga intwaro nto zirimo imbunda na grenade mu buryo bunyuranye n’amategeko mu Rwanda biri ku kigero cyo hasi cyane kuko nta n’ahantu bijya bipfa kugaragara byakoreshejwe mu rugomo cyangwa ubujura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!