Ibi byabaye ahagana saa Moya za mu gitondo ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024.
Bamwe mu bo mu muryango we bavuga ko bamusize mu gitondo aryamye ndetse bashegeshwe n’urupfu rwe.
Nyina yagize ati “Mu gitondo twagiye guhinga umwana tumusize mu rugo ariko n’ubusanzwe yari asanzwe agenda hashize umwanya batubwira ko umwana aguye mu birombe. Na nijoro twari kumwe na mu gitondo nagiye guhinga musiga aryamye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, yavuze ko “Amakuru twayamenye mu gitondo Saa Moya zishyira Saa Mbiri tubibwirwa n’abayobozi n’abaturage ko uwo mwana yaguye mu kirombe ntiyapfa bamujyana kwa muganga ageze mu nzira ahita apfa.”
Yavuze ko nyuma y’uko bahawe amakuru y’uko hari umuntu ujya ukorera muri iki kirombe bagiye kumukurikirana kugira ngo aryozwe ibyo aregwa n’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!