Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 yaturikanywe na grenade

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Umwana w’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi yaturikanywe na grenade iramukomeretsa ubwo yageragezaga kuyikinisha atazi ko ariyo.

Iyi grenade yaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021, aho bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy’imvura.

Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana, ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n’umubyeyi we baramubuza ndetse hashize akanya babona ako kuma gatangiye gucumba umwotsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.

Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukubahumuriza ariko tukabasaba kujya birinda gukinisha ibintu byose babonye cyane cyane iyo babona ari icyuma.”

Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko ari umunyeshuri mu mwaka wa Kane mu Kigo cy’Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry’Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y’inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyama zigaragara aho yamukomerekeje.

Aka ni akagozi kari kaziritseho iyi grenade yari iri mu nzu y'uyu muryango
Iki giti cyakomerekejwe na grenade

Amafoto: Intyoza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .