00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka zagonganye, babiri barakomereka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye aho ikamyo yagonze imodoka nto yo mu bwoko bwa Corolla, umuntu umwe ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kagangayire mu Kagari ka Sheli kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko ikamyo yari ipakiye umucanga iva i Muhanga yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze imodoka irimo abantu batatu.

Ati “Habaye impanuka ikomeye aho ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali ipakiye umucanga igeze munsi ya santere ya Nkoto yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Corolla.’’

Yavuze ko uwari utwaye imodoka nto yakomeretse byoroheje, umwe mu bo bari kumwe akomereka bikomeye mu gihe undi yahise yitaba Imana impanuka ikiba.

Tuyizere yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi wari utwaye ikamyo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ibinyabiziga byombi byangiritse byahakuwe bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi.

Imodoka yarimo abagabo batatu yangiritse bikomeye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .