Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Jenda ku mugoroba wo ku wa 21 Mutarama 2021 ahagana saa Kumi n’ebyiri n’igice.
Uwo muhungu w’imyaka 41 y’amavuko asanzwe aba iwabo kuko atigeze ashaka umugore. Bivugwa ko yari asanzwe agirana amakimbirane na se kuko yashakaga kumugurishiriza ubutaka ariko umusaza akabyanga akamubwira ko ntacyo azigezaho kuko adashaka umugore.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko kuri uyu wa Kane ubwo uwo muhungu yari atashye yageze mu rugo asanga ababyeyi be bahari, nyina arimo guhura ibishyimbo naho se yicaye aruhuka, batangira gucyocyorana.
Muri uko gucyocyorana byageze aho uwo musaza ahaguruka, umuhungu we aba afashe isuka ya majagu ayimukubita mu gahanga yikubita hasi arongera ayimukubita mu musaya yinjizamo amenyo yayo, birangira apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yabwiye IGIHE ko uwo musore yagerageje guhunga ariko afatwa n’Inkeragutaba ashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.
Yagize ati “Ubu ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina ni ho twaraye tumugejeje.”
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko akunze kubyara ibyaha, asaba ko abafitanye ibibazo bajya babikemura mu mahoro n’ubwumvikane byananirana bakiyambaza ubuyobozi bukabibafashamo.
Umurambo w’uwo musaza wajyanwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza iby’urupfu rwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!