Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugabo we

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Kanama 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Umugore witwa Isezerano Sarah wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo kwica umugabo we amukubise umuhini mu mutwe.

Urupfu rw’umugabo wa Isezerano witwa Bwanacyeye Alexis rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 04 Kanama 2020, ahagana saa tanu mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Muganza aho basanzwe batuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bafite agaragaza ko babanje kurwana kuko abaturanyi batabaye bumvise urusaku.

Ati “Abaturanyi batabaye kuko bumvise urusaku kuko bigaragara ko babanje gukimbirana. Bari bamaze igihe gito bimukiye aho hantu bari bataragirana ya makimbirane agera mu buyobozi ngo tuyamenye.”

Mwizerwa yavuze ko bari bamaze amezi agera ku munani bageze mu Murenge wa Runda baje kuhatura kuko ubusanzwe bari batuye mu mujyi wa Kigali.

Bwanacyeye w’imyaka 24 na Isezerano w’imyaka 26 bari bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo kuko basezeranye byemewe n’amategeko. Bafitanye umwana umwe w’umuhugu.

Ibyangombwa byabo bigaragaza ko uwo mugore akomoka mu Karere ka Karongi naho umugabo akaba akomoka mu Karere ka Huye.

Isezerano yamaze gutabwa muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda naho umurambo wa Bwanacyeye wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .