Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko uyu mugabo yahisemo kwiyambura ubuzima bitewe n’ubwumvikane buke hagati ye n’umugore we.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko “yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa yaba yiyahuye. Umurambo wajyanywe gupimwa.’’
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange, kujya bamenyesha inzego bireba igihe cyose hari urugo rwaba rubamo amakimbirane kuko akenshi usanga ari cyo gitera impfu nk’izi, kugira habeho kuzikumira zitaraba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!