00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 39 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 January 2025 saa 09:21
Yasuwe :

Benimana Théogène wo mu Mudugudu wa Kabasanza, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, yagaragaye iwe ari mu mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko uyu mugabo yahisemo kwiyambura ubuzima bitewe n’ubwumvikane buke hagati ye n’umugore we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko “yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa yaba yiyahuye. Umurambo wajyanywe gupimwa.’’

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange, kujya bamenyesha inzego bireba igihe cyose hari urugo rwaba rubamo amakimbirane kuko akenshi usanga ari cyo gitera impfu nk’izi, kugira habeho kuzikumira zitaraba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .