Kamonyi: Umugabo akurikiranweho kwica murumuna we amucometse ku mashanyarazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Kamena 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho icyaha cyo kwica umuvandimwe we basangiye Se akoresheje amashanyarazi.

Uwo murumuna we w’imyaka 27 yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe uretse ko yari amaze igihe yarorohewe kuko yivuje. Naho ukekwaho icyaha afite imyaka 33 y’amavuko.

Icyo cyaha akekwaho cyabaye ku wa Gatanu mu masaha y’umugoroba ahagana saa Moya, mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Nkingo. Bivugwa ko yasanze murumuna we mu nzu akamuboha amaguru amuzirika kuri grillage y’idirishya arangije amucometse ku mashanyarazi bimuviramo urupfu.

Nyakwigendera yabaga mu nzu y’iwabo naho mukuru we yari yarubatse mu marembo yaho; bari basangiye cash power itanga umuriro w’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko icyo bapfuye ari uko nyakwigendera yakupye umuriro w’amashanyarazi yari ahuriyeho na mukuru we.

Ibyo ngo byatumye mukuru we arakara ajya kumutera mu nzu aramuboha arangije amucomeka ku mashanyarazi kugeza ashizemo umwuka.

Ati “Uwo mukuru we yakoraga akazi ko gusudira, ubwo murumuna we yaje akupa umuriro kuko bari basangiye cash power; undi rero yagize umujinya ajya kurwana na we aramuboha amucomeka ku mashanyarazi aramwica.”

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda amakimbirane n’abayagiranye bagaharanira kuyakemura binyuze mu biganiro kandi bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafitanye aho kwihanira.

Ukekwaho kwica murumuna we yamaze gufatwa na RIB ari gukorwaho iperereza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .