Ni nyuma y’inkuru IGIHE yabagejejeho ku wa 24 Ugushyingo uyu mwaka, yavugaga ko mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata, umugore witwa Mukandayisenga Alphonsine w’imyaka 32, bikekwa ko yishwe n’umugabo we witwa Tuyizere na we w’imyaka 28, amuteye icyuma, we agahita acika.
Amakuru yavaga mu baturanyi n’abo mu muryango wabo, yavugaga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ari nabyo byaje kuvamo urupfu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ukekwaho kwica Mukandayisenga Alphonsine wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata yatawe muri yombi ageze mu Karere ka Nyagatare.
Ati “Bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi.’’
Kugeza ubu, Tuyizere yamaze kugarurwa mu Ntara y’Amajyepfo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi kugira ngo ashyikirizwe RIB.
Nyakwigendera Mukandayisenga Alphonsine, yashyinguwe ku wa 25 Ugushyingo 2024.
Indi nkuru bifitanye isano:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!