Ni amakuru yamenyekanye saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, ubwo Polisi yamugwaga gitumo mu rugo iwe.
Abaturage bavuga ko babonye Polisi ije gukora umukwabu mu rugo rwa Hitimana Emmanuel, basanga muri urwo rugo yarahahinze urumogi, ndetse ibiti byarwo bitohagiye.
Bivugwa kandi ko hari abaturage bari bazi ko aruhinga, bakaba ari na bo batungiye agatoki Polisi ikaza kumufata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.
Ati “Akekwaho guhinga urumogi iwe mu rugo aho twasanze hahinzemo ibiti 10 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi.
SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage bakijandika mu byaha kubireka kuko ngo nta kibi bazakora ngo kibure kumenywa, kandi ko bazabihanirwa n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
N’ubwo bimeze bitya ariko, haracyari abaturage biyumvisha ko guhinga urumogi byaba bisigaye byemewe kuri buri wese, nyuma y’iteka rya Minisitiri ryasotse mu 2021, mu gihe nyamara kubikora bisaba uruhushya rwemewe rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bakubahiriza amabwiriza n’amategeko bibigenga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!