Aba bagabo uko ari bane batawe muri yombi ku wa 4 Ukuboza ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe aba bagabo nyuma y’uko mu Ugushyingo yari yataye muri yombi umuyobozi wabo, nyuma y’uko abaturage bo muri aka Karere mu Murenge wa Rukoma binyuze kuri Twitter bayigaragarije ko akubita abantu akanabatera ubwoba "yitwaje ko ari umukire".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko nyuma yo guta uyu mugabo muri yombi ari bwo batahuye ko afite itsinda akuriye naryo ryambura abantu nijoro abaturage rikanabagirira nabi.
Ati "Aba bagabo bane, bari mu itsinda ry’uwo twafashe mbere rikubita abantu nijoro rinakanabambura, barashakishijwe bafatwa ku wa 4 Ukuboza ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru."
Muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi iri tsinda ngo ryakoreshaga imihoro n’imbwa ubundi rigacucura abantu utwabo cyane cyane amafaranga. Hamwe mu ho bakoreraga ibi bikorwa ni muri Gahungeri, Nyamabuye na Murambi hose ho mu Murenge wa Rukoma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!