Byabaye ku wa 3 no ku wa 4 Werurwe 2025, aho mu Polisi yafashe abantu 24 mu Murenge wa Gacurabwenge ndetse n’abandi 11 mu Murenge wa Ngamba bakekwaho ubujura n’ibindi bikorwa bibi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko Polisi yafashe abakekwaho kugira uruhare mu byaha, ati ”Ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.”
SP Habiyaremye yashimiye abaturage batanga amakuru y’ahavugwa ibyaha, abasaba gukomeza ubwo bufatanye kugira ngo bahashye abanyabyaha babangamira ituze n’umudendezo by’abaturage.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.
Uwahamijwe iki cyaha kandi, ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!