Kamonyi: Ntigurirwa ukekwaho kwicisha isuka umugore we agiye kugezwa mu rukiko

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Ntigurirwa Daniel wo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi agiye kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburane ku cyaha akurikiranweho cyo kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.

Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko icyaha akekwaho cyabaye tariki ya 4 Gashyantare 2021. Bivugwa ko icyo gihe yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we witwa Uwimana Florence wari umaze kumukingurira.

Yahise aburirwa irengero ariko bukeye ahagana saa Kumi abaturage baza kumubona mu Murenge wa Gacurabwenge baramufata.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uwo murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

Kuri ubu amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Ntigurirwa Daniel azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021. Azaburanira ku Cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, mu Karere ka Muhanga.

Kubera gahunda ya Guma mu Karere, abashaka gukurikira urubanza rwe by’umwihariko abo mu muryango we n’uw’umugore we bagiriwe inama yo kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.

Bibukijwe kandi ko itangazamakuru naryo rizaba rihari, bityo bazamenya amakuru y’uko urubanza ku cyaha gikomeye akurikiranweho rwagenze.
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Inkuru wasoma:Kamonyi:Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe yatawe muri yombi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .