00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Imirambo y’abagabo batatu yabonetse mu mugezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 10:15
Yasuwe :

Imirambo y’abagabo batatu yabonetse mu mugezi wa Rwobe uri hagati y’Umurenge wa Rukoma n’uwa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, bikekwa ko batwawe n’umuvu w’amazi y’imvura nyinshi yaguye muri ako gace.

Iyo mirambo yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ahagana saa Kumi n’Imwe. Ni nyuma y’uko babuze nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri aka gace ahagana saa Munani.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvestre, yabwiye IGIHE ko imirambo y’abo bagabo yabonywe n’abaturage bahita babimenyesha ubuyobozi.

Ati “Byabaye twabimenye turimo gukurikirana kugira ngo tumenye neza icyabiteye.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abo bagabo bapfuye ari Tuyizere Thierry w’imyaka 20 y’amavuko; Hagenimana Jean Claude w’imyaka 26 y’amavuko na Irakoze Samuel w’imyaka 20 y’amavuko.

Bose uko ari batatu bari batuye mu Kagari ka Bugoba mu Murenge wa Rukoma. Imiryango yabo yamaze kumenyeshwa ndetse imirambo yabo ihita ijyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma.

Bivugwa ko bashobora kuba batwawe n’umuvu w’amazi ubwo bari bagiye muri uwo mugezi wa Rwobe kuyungurura amabuye y’agaciro bacukura mu buryo butemewe.

Meya Nahayo yihanganishije imiryango yagize ibyago, asaba abaturage kujya birinda ikintu cyose gishobora kubateza ibyago nko kujya mu mvura cyangwa gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Dusaba abantu kujya bacukura amabuye mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko iyo babikoze nabi bigira ingaruka mbi bikaba byabatwara n’ubuzima.”

Mu Karere ka Kamonyi, imirambo y’abagabo batatu yabonetse mu mugezi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .