Byabaye mu masaha ya saa Mbiri y’iki gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, aho byinshi mu bice bigize iki kigo nderabuzima byakongotse birimo isuzumiro, aho abarwayi barwariraga (ibitaro), ibiro by’umukozi ushinzwe amakuru (Data manager) n’ahandi.
Bamwe mu batuye hafi y’iki kigo nderabuzima bavuze ko babonye umwotsi mwinshi ucumba, bumva abari mu kigo imbere barimo n’abagiye kwivuza bavuza induru ko ikigo nderabuzima gihiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisaba Christine, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yangije cyane iki kigo nderabuzima, gusa ngo ku bw’amahirwe nta muntu wahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Ati “Hatangiye hashya mu isuzumiro, bikomereza ahakorera umukozi ushinzwe imibare mu kigo ndetse n’aho abarwayi babaga baryamye twita ibitaro. Urebye hangiritse cyane.”
Yakomeje avuga ko nta muntu wakomerekeyemo kuko abarwayi barimo bose bahise babasohora.
Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko inyubako yose isanzwe iri mu bwishingizi, bityo ko ibyangiritse byose bizishyurwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!