Kamonyi: Ikamyo yacitse feri ihitana abantu barindwi, umunani barakomereka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, habereye impanuka yatewe n’ikamyo yahitanye abantu barindwi abandi umunani bagakomereka.

Iyi kamyo yari itwawe n’uwitwa Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, akaba yahise ahunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka harimo abajyanwe mu bitaro bya CHUK.

Yagize ati “Iyi Fuso yari ipakiye ibiti ikaba yavaga i Muhanga yerekza i Kigali, ibuze feri yagonze Coaster RAC 178 Z yari itwawe na Niyonsenga Manasseh w’imyaka 38, muri iyo kwasiteri hapfuyemo abantu batandatu hakomereka umunani, Fuso yakomeje igonga indi modoka uwari uyitwaye yahise apfa.”

Yavuze ko hahise hatangwa ubutabazi ku bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya CHUK, abandi batari batakomeretse cyane barimo kwitabwaho aho byabereye.

Ati “Ubu harimo gufungurwa umuhanda kuko imihanda yahise ifungwa, ubu Polisi yatangiye gushakisha Kaberuka no kureba icyateye iyi mpanuka nubwo bigaragara ko yatewe no kubura feri.”

Yavuze ko abashoferi bagomba gusuzumisha ibinyabiziaga kandi bakajya bagendera ku muvuduko wateganyijwe, asaba ko habaho n’ubworoherane mu muhanda cyane bagendeye ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Polisi yakoze ubutabazi bw'ibanze ku bakomeretse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza