Bose uko ari umunani bafashwe mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo, mu mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe badakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe gusa, ahubwo bakekwaho no gukora ibindi byaha biteza umutekano mucye mu baturage.
Ati “Abakora ubwo bucukuzi butemewe mu mirima y’abaturage n’ibirombe byahagaritswe, bigize ibihazi, aho kenshi usanga bitwaza n’imbwa, uje kubabuza ntibatinye kumuhohotera rimwe na rimwe bitwikiriye ijoro bagatega n’abaturage bakabambura.”
SP Habiyambere yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko muri abo bafashwe harimo umusore w’imyaka 24 ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umuturage akoresheje umuhoro, na mugenzi we w’imyaka 31 uvugwaho kuba ariwe uyobora abandi, abashora muri ubwo bucukuzi butemewe.
Abafashwe kandi bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi birimo; ibitiyo, amasuka n’umunzani.
Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo zitandukanye, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.
SP Habiyaremye yongeye kwibutsa abishora muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, kandi ko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kubera ingaruka zabyo nyinshi zirimo guteza umutekano mucye no kuvutsa abantu ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!