Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yabigarutseho ubwo abaturage bashyikirizwaga ikiraro cyatwaye arenga miliyoni 24 Frw n’umuyoboro w’amazi meza watwaye arenga miliyoni 250 Frw byatanzwe na Nyiranuma usanzwe afasha abo baturage mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza.
Ku wa 4 Gicurasi 2024 nibwo Ambulance y’ibitaro bya Remera Rukoma yagiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereye mu murenge wa Ngamba ariko ikagirira ikibazo mu nzira kubera kwakirika k’umuhanda.
Dr Nahayo yagaragaje ko nubwo hakiri impungenge ku buhahirane cyane ko umuhanda wangiritse, hari gushakishwa ingengo y’imari n’abafatanyabikorwa kugira ngo umuhanda utunganywe kandi ko bishimiye ibyashyikirijwe abaturage.
Yakomeje ati “Twishimiye iki kiraro n’uyu muyoboro tubonye kandi n’abaturage babyishimiye. Iki kiraro kizafasha mu bijyanye n’ubuhahirane haba ari abacyambuka bakoresheje amaguru cyangwa imodoka.”
Meya Nahayo yakomeje abwira abaturage ko ubuyobozi bw’akarere buri gushaka umufatanyabikorwa uzafasha mu kubaka ikiraro giheruka kugwamo ambulance kugira ngo hanozwe ubuhahirane n’ibindi bice by’Akarere ka Kamonyi.
Nyiranuma umaze imyaka 58 mu Rwanda wanagize uruhare mu kugeza ibyo bikorwaremezo ku baturage, yagaragaje ko hari inzu 400 bagiye kubaka zizatuzwamo abantu batishoboye ndetse ku ikubitiro hari kubakwa inzu umunani.
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond uyobora ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS, yagaragaje ko kubona ikiraro bizabafasha mu migenderanira ku buryo biborohera kuko cyari cyarangiritse cyane.
Ati “Kiriya kiraro iyo gisenyuka byari kuba bigoye cyane, kuba cyasanwe biraduha icyizere ko imodoka ndende zitabashaga kugera hano zizajya zihagera. Ikibazo ubwacyo ntikirakemurwa kuko umuhanda utaratunganywa ariko imodoka ndende ubu zahanyura n’ubwo into bitarakunda.”
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda utunganywe kuko ari ingenzi cyane mu migenderanire ndetse ufasha n’abanyeshuri bagana ku mashuri.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasabye abaturage bahawe amazi kuyafata neza no kubyaza no kuyabungabunga kuko ari bo bifitiye akamaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!