Kamonyi: Batewe impungenge n’igice cy’inzu y’amateka ya jenoside kigiye gushyirwamo ivuriro

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko batewe impungenge n’uko ubuyobozi bugiye gushyira Ikigo Nderabuzima mu gice kimwe cy’inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gacurabwenge.

Bibaza uburyo ibyo bikorwa byombi bizabangikanwa kandi serivisi zabyo zitandukanye.

Nduwamungo Joel, ni umwe mu baturage baganiriye na IGIHE, avuga ko atewe impungenge n’iki cyemezo.

Ati “Serivisi zitangirwa kwa muganga zirazwi, inzu y’amateka ya jenoside nayo akamaro kayo karazwi. Kungikanya ibyo bikorwa byombi njye mbona bidakwiriye, ahubwo bashake ahandi bashyira ikigo nderabuzima, iriya nzu nayo ikorerwemo icyo yubakiwe gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko ngo hashyizweho itsinda ryiga uburyo bizakorwa.

Ati “Ni igitekerezo cyavuye mu nama twakoze tariki 25 Mutarama 2019, yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse na Ibuka na CNLG, byari bihagarariwe n’abayobozi bo ku rwego rw’Igihugu. Umwe mu myanzuro yavuyemo, ni uko igice kimwe cy’iriya nzu cyazakoreshwa nk’inzu y’amateka hanyuma ikindi gice kigakoreshwa ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage bitabangamiye urwibutso, hagashyirwamo ikigo nderabuzima.”

Yakomeje ati “Hashyizweho itsinda rihuriweho na CNLG, Ibuka n’Akarere kugirango ridufasha kumenya no kunononsora icyahakorerwa. CNLG izadufasha gutunganya ibijyanye n’Inzu y’amateka, naho Minisante idufasha ku bijyanye no gutunganya iby’ivuriro. Ikindi kandi inzira ijya mu nzu y’amateka n’inzira ijya mu kigo nderabuzima zizaba zitandukanye ntaho bizahurira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi, avuga ko inzu y’amateka yubatswe n’umuterankunga. Igice kijyanye n’amateka cyizaba kireba ku nyubako y’Urwibutso rwa Kamonyi, igice cy’Ikigo Nderabuzima nacyo ngo kizaba kireba ku rundi ruhande.

Yakomeje ati “Ahubwo twe tubona ko byadufasha kuko hari abantu baza kwibuka no gusura urwibutso bakaba bagira ikibazo cyo guhungabana, tugahamagara imbangukiragutabara kugira ngo ibashe kubageza kwa muganga. Tubibona nk’igisubizo rero kuko bazajya babona ubuvuzi hafi”.

Avuga ko bazakomeza kubinoza kuko bifuza ko hashyirwa serivisi yihariye yo kwita ku bagize ikibazo cy’ihungabana.

Muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu Karere ka Kamonyi hiciwe abatutsi batari bake, by’umwihariko mu Murenge wa Nyarubaka hiciwe abana b’abahungu basaga 80. Mu rwibutso rwa Kamonyi rushyiguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside, basaga ibihumbi 35.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwizeza abaturage ko igice cy'inzu y'amateka kizakoreshwa n'Ikigo nderabuzima kitazabangamira Urwibutso
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, asobanura ko iki cyemezo ntacyo kizabangamira ahubwo kizafasha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza