Byagarutsweho kuri uyu wa Kane ubwo hakorwaga umuganda wo guca imirwanyasuri no gucukura ibyobo bifata amazi mu Murenge wa Nyarubaka.
Ni umuganda wateguwe n’Akarere ka Kamonyi ukorwa ku bufatanye n’Ikigo cya HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd) kigizwe n’abagoronome bagera ku 100 barangije mu mashami atandukanye ya Kaminuza nyuma bagahabwa amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga muri Israel.
Hagaragajwe ko ibiza by’imvura biheruka byangije ubutaka buhingwa mu Karere ka Kamonyi kuri hegitari 378 n’imyaka ibuhinzeho. Byasenye inzu zigera kuri 353 ndetse hangirika amateme 20; bihitana abantu babiri naho batanu barakomereka.
Ubuyobozi bwasobanuye ko kuba ibyo biza byarangije ubuso bunini bw’ubutaka ndetse bikagera n’aho byica abantu byatewe ahanini n’uko benshi mu baturage batacukuye imirwanyasuri mu mirima yabo ndetse ngo bashyireho n’uburyo burambye bwo gufata amazi ava ku nzu zabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HoReCo, Ishimwe Emmanuel, avuga ko bahisemo gutoza abaturage gucukura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi hakiri kare kugira ngo batazongera guhombywa n’ibiza.
Ati “Icyo twifuza ku muturage n’inzego z’ibanze ni uko ibikorwa byo kurwanya isuri byahoraho, umuturage akumva ko guca imirwanyasuri mu murima we ari inshingano ze za buri munsi.”
Bamwe mu baturage b’i Kamonyi bavuga ko ibiza byabahombeje ku buryo bukomeye kuko byangije imyaka yabo ihinze imusozi no mu bishanga.
Muhire Vital ati “Njyewe isuri yampombeje ibintu byinshi kuko imyaka yose nahinze yaragiye nta kintu nasaruye, n’urutoki rwaraguye ku buryo ubu nsigaye ndya mvuye guhaha kandi ndi umuhinzi.”
Abahinzi bavuga ko igikorwa bari gushishikarizwa cyo gucukura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi bacyishimiye kandi bacyitezeho umusaruro mwiza.
Mukanoheri Agatha ati “Iki gikorwa ni cyiza cyane kuko kiradukanguye, imirwanyasuri izadufasha kandi tuzajya duhora tuyisibura. Twiteze ko noneho tuzahinga tugasarura kuko tuzaba twarwanyije isuri.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yasabye abaturage gushyira imbaraga mu kurwanya isuri bacukura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira.
Ati “Hari ubwo imvura igwa ari nyinshi igatungura abantu ariko nanone igasanga batariteguye; naho ubundi abantu barwanyije isuri ku buryo bwuzuye imirima yose ikaba ifite imirwanyasuri, inzu zose zikaba zifite uburyo bwo gufata amazi, n’ubwo ya mvura yaba nyinshi ntabwo yateza ibibazo nk’ibyo duhura nabyo.”
Biteganyijwe ko umushinga wa HoReCo wo kurwanya isuri uzasigasira ibishanga bigera kuri 62 mu turere 18 tw’igihugu hagacibwa imirwanyasuri ku misozi ibikikije ku buso bwa hegitari 10037.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye abahinzi no kwita ku guhinga imbuto z’indobanure kandi bagakoresha inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!