00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica Se

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 02:45
Yasuwe :

Abasore babiri bo mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Se witwa Twagirimana Celestin w’imyaka 63.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko Twagirimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we na bamwe mu bana be. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nzeri.

Abaganiriye na TV1 bavuze ko batunguwe n’uburyo yapfuye ku munsi yari kugabanya abana be amasambu ku buryo bakeka ko bamwe mu bo bari bafitanye amakimbirane mu rugo rwe ari bo bamwishe bafatanyije na nyina.

Umwe yagize ati “ Yishwe n’umugore we n’umuhungu we babanaga mu nzu bahoranaga amakimbirane batongana amanywa n’ijoro; dore turaturanye twahoraga tubumva.”

Abaturanyi bo bavuga ko umugore wa Twagirimana yamukubitaga afatanyije na bamwe mu bana be b’abasore iyo yatahaga yasinze.

Umwe yagize ati “Uriya muryago wari ufitanye ibibazo bibi, nta cyiza cyari gihari rwose uriya mukecuru na bariya bahungu bahoraga barwana na se.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu,Obed Niyobuhungiro na we ahamya ko uyu musaza yapfuye ku munsi yari guha abana be umunani.

Ati “ Yabonywe yapfuye twabimenye ahagana saa yine tugezeyo twiyambaza izindi nzego kugira ngo iperereza ritangire hamenyekane icyamwishe.”

Abana babiri b’abahungu muri batandatu uyu musaza yari afite bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe nyina we yasabaga ko batamufungira abana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .