00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha ruswa umupolisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2021 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe abasore babiri bagerageza guha ruswa umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gushaka gutanga iyi ruswa byaturutse ku kuba hari moto abapolisi bari bamaze amezi abiri bafatiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda basanga irimo amadeni y’amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 635. Nyiri mota yabonye ayo mafaranga atazayabona yatangiye gushaka uko atanga ruswa kugira ngo umupolisi wayifashe ayimusubize.

SP Kanamugire yavuze ko umwe mu bafashwe ari uwari usanzwe atwara iyo moto, n’umwe mu basekirite bashinzwe abamotari wari wiyemeje kumufasha gutanga ruswa kugira ngo moto ye bayirekure.

SP Kanamugire akomeza avuga ko guhera tariki ya 3 Kanama saa saba z’amanywa umusekirite yatangiye guhamagara umupolisi wari wafashe moto amubwira ko hari amafaranga ashaka kumuha akabarekurira moto yafashe. Umupolisi yaramwemereye, basezerana aho baza guhurira akayamuha. Gusa umupolisi yari yateguye uburyo baza gufatirwa mu cyuho bazanye ayo mafaranga.

Ati” Umupolisi yakomeje kuvugana na we, bavugana aho amusanga mu Karere ka Kamonyi. Habanje nyiri moto azanye ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuko ngo yari yabwiye umusekirite ko atabona ibihumbi 100 kuko nawe yari yamuhaye ibihumbi 30 kugira ngo amuteretere umupolisi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko uwo mumotari yafatiwe mu cyuho arimo gutanga iyo ruswa, yafashwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uwo munsi. Amaze gufatwa hahise haza na wa musekirite na we ahita afatwa.

SP Kanamugire yibukije abantu bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi. Yabibukije ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, yabibukije ko uzajya agerageza guha ruswa umupolisi azajya ahita amwifatira ako kanya.

Abafashwe baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira bakorerwe idosiye.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise. Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Aba bombi bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .