Amakuru ava mu baturanyi n’abo mu muryango wabo, avuga ko uyu muryango wabanje kubana ariko bakageraho bagatana, ndetse uwo nyakwigendera akajya kwishakira undi mugabo.
Ngo uyu Tuyizere (wari umugabo we) yakomeje kumusanga mu rugo rushya akajya amutoteza maze uwo mugore ahitamo gusohoka mu rugo rushya agaruka mu rugo rwa mbere.
Bidateye kabiri, Tuyizere yongeye guhohotera umugore we, kugeza ubwo kuri uyu wa 24 Ugushyingo uyu mwaka mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, Mukandayisenga yumvikanye asohoka mu nzu atabaza abaturanyi be yambaye ubusa ku gice cyo hejuru cy’umubiri, ageze hanze ahita yitura hasi.
Abaje kumureba batabaye basanze ari kuvirirana amaraso menshi, maze ahita apfa. Bivugwa ko umugabo we ukekwa mu rupfu rwe we yahise aburirwa irengero.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamirije IGIHE yavuze ko koko umugabo w’imyaka 28 yatangiye gushakishwa akekwaho kwica umugore we agahita atoroka.
Ati “Ni byo koko, ubu n’iperereza ryatangiye, turi gushakisha ukekwa, igikorwa kirakomeje.’’
SP Habiyaremye, yakomeje yibutsa abaturage kujya batanga amakuru ku miryango yaba ibanye mu makimbirane hagakumirwa ubugizi bwa nabi nk’ubu butaraba, anahumuriza abavandimwe ba nyakwigendera ko umugizi wa nabi we agomba kuboneka byanze bikunze, agashyikirizwa ubutabera.
Nyakwigendera asize abana babiri. Kuri ubu umurambo we woherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma byo mu Karere ka Kamonyi, ngo ukorerwe isuzumwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!