Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byakozwe ku wa 11 Werurwe 2025, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare mu midugudu itandukanye, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe harimo n’abafatanywe hafi ikilo cy’urumogi n’utundi dupfunyika 64 twarwo.
Ati “Hatawe muri yombi abantu 13 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi aho babiri muri bo twabafatanye garama 700 n’udupfunyika 64 tw’urumogi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”
SP Habiyaremye, yahamije ko Polisi ikomeje ingamba zo guhashya abakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko bigaragara ko ibyaha byinshi bikorwa n’abakoresha ibiyobyabwenge, ari na yo mpamvu itazigera ibihanganira.
Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!