Byabaye ku wa 11 Kamena 2025 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakora mu Kigo cya Agaciro Development Fund babanje gusobanurirwa mu nshamake amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi. Nyuma basuye imva ziruhukiyemo inzirakarengane, bashyiraho indabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gacurabwenge, Nshimiyimana Narcise, yavuze ko Jenoside mu makomini atanu yari agize Kamonyi, byageze ku itariki 10 Mata 1994 itaratangira kuko abaturage bari bacyunze ubumwe.
Byatumye i Kigali hateranira inama itumirwamo ba burugumesitiri b’ayo makomini maze ku itariki 11 Mata 1994 Burugumesitiri Akayezu Jean Paul wa Komini Taba wasaga n’uyoboye bagenzi be ahita atangiza Jenoside ku mugaragaro yicira Umututsi ku biro, yerekana ko ubwo bwoko budakwiye kubaho.
Ubwo Abatutsi muri komini zitandukanye batangiye guhigwa no kwicwa, abenshi bahungira mu Kiliziya ya Mugina maze Burugumestiri wari uhayoboye abarwanaho kuko atari ashyigikiye Jenoside.
Ibyo byaje gutuma abandi ba burugumesitiri bafatanyije n’uwari Perefe wa Gitarama bamugambanira aricwa maze za mpunzi zari zahungiye ku Kiliziya ya Mugina, Interahamwe ziziraramo zizica iminsi itatu ndetse ubwicanyi burakomeza.
Muri icyo gikorwa kandi Agaciro Development Fund yahaye inkunga yo gusana inzu ababyeyi batanu barokotse Jenoside, aho buri umwe yahawe miliyoni 1 Frw.
Mukandayisaba Lodie utuye i Musambira wapfakajwe na Jenoside, yavuze ko inzu yabagamo yari yarangiritse kuko yayubakiwe mu 1996 kandi nta mikoro yari afite yo kuyisana.
Ati “Inzu yanjye yarangiritse bikomeye, yavaga cyane kuko bakiduha inkunga nabumbishije amatafari basa n’abayubatse bundi bushya. Ndashimira cyane abakora mu Agaciro kuko badufashije kongera kwiyubaka kandi twizeye ko ejo hacu hazagenda neza.”
Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Kayinamura Ulrich, yavuze ko baha agaciro kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari yo ntambwe yo kwirinda ko yasubira.
Ati “Buri mwaka duhitamo kimwe mu bice bifite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi tukifatanya na bo kwibuka inzirakaregane zazize uko zavutse, tugakomeza abayirokotse kandi tukabatera inkunga.”
Yongeyeho ati “Tumaze gusura inzibutso zitandukanye ziri ku rwego rw’igihugu ni yo mpamvu twaje na hano ngo tumenye amateka yaho. Amateka ya hano n’ahandi muri rusange yatwigishije ko tugomba guhaguruka tukamagana ko Jenoside itazongera kuba ahandi ku Isi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Mugiraneza Marthe yashimiye cyane abakora mu Agaciro Development Fund umusanzu wabo mu kwibuka no kwita ku barokotse Jenoside.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!