Nyuma y’uko ayo mashami yangiwe gukorera mu Rwanda ku bwo kutuzuza ibisabwa, KU na JKUAT mu 2017 zafunze imiryango, ariko imitungo yazo ikomeza kuba mu Rwanda itabyazwa umusaruro.
Kuva ubwo zagerageje ibishoboka byose ngo zigurishe uwo mutungo bikomeza kunanirana, ikaba intandaro y’igitutu ubuyobozi bwa Kenya buri kuzishyiraho.
Nka JKUAT yagerageje kugurisha imitungo yayo iri ku buso bwa metero kare 45.479 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ariko birananirana.
Mu itangazo yari yashyize hanze muri Gashyantare 2024, yari yavuze ko, uwashakaga kugura iyo mitungo yagombaga kuyigura yose.
Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri Kenya yari yahaye umwo mutungo agaciro ka miliyoni 19,8 z’Amashilingi ya Kenya (Arenga miliyoni 213 Frw y’ubu)
Impamvu nyamukuru ni uko uwo mutungo wo mu Rwanda w’iyo kaminuza wari ukuri mu nkiko aho Umunyarwanda witwa Martin Higiro yashakaga miliyoni 48 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyoni 430 Frw) kugira ngo amasezerano yari afitanye n’iyo kaminuza kuri uwo mutungo aseswe.
Higiro ni we wari nyir’umutungo JKUAT yagombaga gukoreramo. Nyuma y’aho iri shami rifunze, yajyanye ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali, agaragaza ko iyi kaminuza imurimo ibirarane by’amafaranga y’ubukode, mu 2018 rutegeka yishyurwa 360.418$.
Muri Gicurasi 2023, Higiro yajyanye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali mu Rukiko Rukuru rwa Kenya kugira ngo ruwushyigikire. Rwawushyigikiye tariki ya 28 Nyakanga 2023, kaminuza isabwa kwishyura.
Iyi kaminuza yatanze ubujurire, isaba urukiko ko rwatesha agaciro umwanzuro wafashwe n’urukiko rubanza.
Yavuze ko yishyuye Higiro amafaranga y’ubukode yose yagombaga kumwishyura, isobanura ko ashaka kuyishyuza bwa kabiri. Tariki ya 26 Mata 2024, ubujurire bwateshejwe agaciro.
Yongeye kujurira, igaragaza ko ifite ibimenyetso byerekana ko yishyuye amafaranga yose ajyanye n’amasezerano y’ubukode yagiranye na Higiro, ndetse mu Ugushyingo 2024 ayo mafaranga ahita ahagarikwa by’agateganyo.
Umugenzuzi w’Imari muri Kenya, yagaragaje ko umutungo wa JKUAT uri i Kigali ufite agaciro k’arenga ibihumbi 153$, iyi kaminuza ikanaveberwa irindi shoramari ritunguka rya miliyoni 3,2$ yashoye mu kigo JKUAT Noodles.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa KU na yo yagerageje kugurisha umutungo wimukanwa yari ifite mu ishami ryayo ryo mu Rwanda ariko na bwo birananirana bijyanye n’uko mu gutanga amasoko amatangazo yatanzwe mu mafaranga aho kuba mu Mafaranga y’u Rwanda. Ubwo bushake bwo kuyigura burahagarikwa.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kenya yo mu 2021 yagaragaje ko KU yakoresheje miliyoni 4$ mu gushyinga amashami mu Rwanda no muri Tanzania, aho ishami ry’i Kigali ryatwaye miliyoni 3,2$, irya Arusha riga 753.578$ icyakora mu gihe yitegutaga gutangira ihita ifungwa na guverinoma z’ibyo bihugu.
Bimwe mu bikoresho by’ishami rya KU ryari muri Kenya byajyanywe ku cyicaro gikuru, Guverinoma ya Kenya itanga ububasha bwo kugurisha umutungo w’i Kigali, ariko kugeza uyu munsi KU ntacyo irakora ngo igaruze afaranga yari yashoye mu gutangiza iryo shami mu Rwanda.
Ikindi KU iri kubazwa ni ibihumbi birenga 223$ yatakaje kuri iryo shami rya kaminuza rya Kigali nyamara ryari ryarafunze.
Kugeza ubu KU ifite imishinga y’ubwubatsi 12 iri mu bice bitandukanye ariko kuva mu 2018 iyo mishinga ifite agaciro ka miliyoni 4.3 $ yaradindiye, ndetse ibikoresho byatangiye kwibwa, bikagaragazwa nko gusesagura umutungo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!