00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza zo mu Rwanda zeretswe ibidindiza ireme ry’uburezi zitanga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 November 2021 saa 01:46
Yasuwe :

Abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza bikorera mu Rwanda beretswe bimwe mu byo bakora bituma ireme ry’uburezi ritagenda neza, birimo gukoresha abarimu batari ku rwego rwiza mu kwigisha no kwakira abanyeshuri batujuje ibisabwa.

Ibi byagaragajwe mu mahugurwa y’iminsi itatu yari yateguwe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), yabereye mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba kaminuza ndetse n’abashinzwe ireme ry’uburezi n’abakira abanyeshuri biyandikisha muri Kaminuza.

Yateguwe nyuma y’aho bigaragaye ko hari kaminuza n’amashuri makuru bikunze kwakira abanyeshuri batujuje ibisabwa, HEC yatangira kugenzura ibibaranga ngo ibemeze mu bafata impamyabumenyi igasanga harimo abamaze imyaka biga ariko batujuje ibisabwa.

Nyuma yo kwerekwa iby’igenzi bakwiriye kwitaho, abayobozi ba kaminuza n’abashinzwe ireme ry’uburezi biyemeje gushyira hamwe no kubahiriza ibisabwa mu kwakira abanyeshuri, nabo basaba HEC kujya ikora igenzura mbere aho kurikora nyuma abanyeshuri bari kurangiza.

Niyibigira Richard wari uhagarariye DVS College, yagize ati “Nubwo turi amashuri atandukanye ariko dushaka gushyira hanze abanyeshuri bazagira akamaro ku isoko ry’umurimo, tugiye gukomeza no kongera imbaraga mu kwandika abanyeshuri bujuje ibisabwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karake, yavuze ko ibyigiwe muri aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuburyo biteze impinduka.

Ati “ Habayemo kuganira, kungurana ibitekerezo no kwigira ku bandi. Ubu twiteze impinduka n’umusaruro ufatika mu bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi. Icyuho ntabwo kiri ahantu hamwe gusa ahubwo kiri ahantu henshi yaba mu bijyanye no kwandika abanyeshuri, mu kwigisha, mu micungire y’abanyeshuri no guteza imbere ireme ry’uburezi muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje yavuze ko bahaye imirongo migari abitabiriye aya mahugurwa, baganira ku cyakorwa kugira ngo abanyeshuri bandikwe neza bujuje ibisabwa.

Baganiriya kandi ku uburyo abarimu bakwigisha neza, n’uburyo bamenya ko umwana yigishijwe neza kuburyo asohoka yujuje ibisabwa.

Ati “ Ubu rero bose batanze ibitekerezo tugiye gusubira inyuma tubyongere mu mirongo migari, nabo bagiye gusubira inyuma birebeho niba bujuje ibisabwa, barebe uko abakozi babo bose bakora kuburyo twese tuzajya twakira umwana wujuje ibisabwa ibyo atujuje tukamufasha tukamurangira aho abikura.”

Mu byemezo byafatiwe muri aya mahugurwa harimo kumenya uko hajya hakorwa igenzura ku kuntu ireme ry’uburezi ritangwa muri kaminuza, kureba uko abarimu bigisha no kureba uko amafaranga akoreshwa kuko hari kaminuza zinjiza amafaranga menshi ariko ntizibashe kuzana abarimu beza ahubwo zikazana abahembwa make badatanga ubumenyi bukwiye.

Hafatiwemo kandi imyanzuro yo gukurikirana niba abarimu bahembwe, bateguye isomo neza.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa amashuri makuru na kaminuza birenga 40, HEC ikaba ivuga ko igiye kujya yifashisha ikoranabuhanga mu gukorana n’abandika abanyeshuri kuburyo izajya imenya hakiri kare abakiriye abanyeshuri batujuje ibisabwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Charles Karake yavuze ko kaminuza bazitezeho umusaruro nyuma yo kwerekwa ibitagenda neza
Kaminuza ziyemeje gukosora bimwe mu byo zakoraga bisubiza inyuma ireme ry'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .