00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza zo mu Karere zasabwe gushyira imbaraga mu guhanga udushya tugamije iterambere rya Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 March 2025 saa 05:38
Yasuwe :

Kaminuza zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EAC, zasabwe kwimakaza ubufatanye n’inzego z’abikorera mu guhanga udushya tugamije kugira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Byagarutse kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu yateguwe n’Ihuriro rya za kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba, IUCEA.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko ubufatanye mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga buzafasha mu gutuma Kaminuza zigira uruhare mu gushyira ku isoko abanyeshuri bafite ubumenyi kandi bazatanga umusanzu ukomeye mu iterambere.

Ati “Mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushaka guhangana ku ruhando mpuzamahanga tugomba kwishakamo ibisubizo bivuye mu guhanga udushya, kwimakaza imyumvire yo kwihangira imirimo no gushyiraho uburyo ubumenyi butangwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bihura.”

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ubufatanye bwa za kaminuza n’ibigo by’abikorera ari na byo bitanga imirimo nk’inganda ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye mu Karere.

Ati “Turashimangira akamaro k’imikoranire hagati ya kaminuza n’inganda mu kugera ku iterambere rirambye mu Karere kacu. U Rwanda ruri kubigeraho binyuze mu kuzirikana uruhare rwo kugira Urwego rw’Abikorera rukomeye kandi rufasha mu mpinduka z’iterambere. Kwigira ku murimo biteza imbere guhanga udushya n’iterambere.”

Yashimangiye kandi ko uburezi budaheza ari urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi ndetse ko ubufatanye bukomeye hagati ya kaminuza n’abikorera bigamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwo guhanga imirimo no gushaka ibisubizo hagamijwe iterambere rya Afurika muri rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro rya Kaminuza zo muri EAC, IUCEA, Prof. Gaspard Banyankimbona, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Kaminuza n’urwego rw’Abikorera buzafasha Afurika kugena ahazaza hayo.
Yasabye inzego z’abikorera na Kaminuza gukorera hamwe hagamijwe gutoza abanyeshuri bashoboye kandi bafite ubumeyi bukenewe.

Kaminuza kandi zasabwe kugira uruhare mu bushakashatsi bugamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.

Ku ruhndi ruhande Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Kadozi Edward, yagaraje ko za Kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kwimakaza ubushakashatsi bugamije impinduka.

Ati “Ikintu cya mbere ni ugushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzana udushya ariko duhanga imirimo. Utwo dushya rero kugira ngo tuboneke ni uko Kaminuza zikorana n’abikorera kand ubwo bufatanye bukomere bihereye mu kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri muri Kaminuza hagamijwe kubaka ubushobozi buhanga udushya dukemura ibibazo muri sosiyete kandi tuzana n’imirimo.”

Yavuze ko ibyo bigomba kugendana n’uburyo hategurwa integanyanyigisho muri za Kaminuza hagamijwe guhanga udushya n’imirimo.

Yerekanye ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu buryo integanyayigisho zishyirwaho muri za Kaminuza ndetse bakanagira uruhare mu gukora ubushashatsi buzana udushya no gukemura ibibazo biri muri sosiyete no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko ubufatanye mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no gukorana n'inzego z'abikorera ari ingenzi ku iterambere
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro rya Kaminuza zo muri EAC, IUCEA, Prof. Gaspard Banyankimbona, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Kaminuza n’urwego rw’Abikorera buzafasha Afurika kugena ahazaza hayo
Abafatanyabikorwa banyuranye bagaragaje ko gufatanya bizimakaza imikoranire myiza
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Kadozi Edward, yagaraje ko za Kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kwimakaza ubushakashatsi bugamije impinduka
Minisitiri Nsengimana yavuze ku kwimakaza ubufatanye hagati ya Kaminuza n'inzego z'abikorera
Abitabiriye inama basabwe guharanira ko kaminuza zitanga umunsu ukomeye mu iterambere
Kaminuza zo mu Karere zagaragajwe nk'umusingi mu iterambere ry'ako
Inzego z'abikorera zagaragarijwe ko gukorana na Kaminuza ari ingenzi

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .