ALX Rwanda ni ikigo gihugura urubyiruko rukabasha kwihangira imirimo cyatangaje. Cyamaze no kwinjira mu kurushakira buruse zo kujya kwiga muri kaminuza hirya no hino ku Isi.
ALX Pathway Program ni gahunda y’amasomo y’amezi umunani igamije gufasha abarangije amashuri yisumbuye kubona ubumenyi bw’ingenzi mu kwihangira imirimo, ubumenyi mu micungire y’imari, imibare no gutegura ahazaza habo mu kazi.
Abo banyeshuri kandi bahabonera amahirwe yo guhabwa buruse zo kwiga muri kaminuza mpuzamahanga zikomeye ku Isi aho umwe yishyurirwa 85.000$ buri mwaka.
ALX Rwanda yagaragaje kaminuza zo muri Amerika i Burayi no muri Afurika ikorana na zo mu guha buruse abanyeshuri bakajya kwigayo imyaka ine.
Muri izo kaminuza harimo University of California, Berkeley iherereye muri Leta ya California muri Amerika mu gace ka Silicon Valley gafatwa nk’igicumbi cy’ibigo by’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi.
Ni Kaminuza igezweho mu guhanga udushya ndetse kuba ituranye n’ibigo nka Meta na Apple, Google n’ibindi bikaba akarusho.
Hari kandi ishuri rikuru rya Morehouse College riri muri Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika.
Ni ishuri rikuru ryizemo abahanga nka Martin Luther King Jr. na Spike Lee wamamaye mu gutunganya filimi muri Amerika n’abandi bakomeye.
ALX Rwanda kandi ikorana na Kaminuza ya Chicago n’iya Vanderbilt na zo ziri mu zikomeye muri Amerika abagenerwabikorwa ba ALX Pathway Program bafite amahirwe yo kwigamo kuri buruse.
Muri Amerika kandi ALX Pathway Program itanga buruse zo kujya kwiga mu ishuri rikuru rya Macalester College ryigwamo n’abaturuka mu bihugu birenga 90 ku Isi na Kaminuza ya Northwestern izwiho kwigisha amasomo ari mu ngeri zitandukanye kandi akenewe ku isoko ry’umurimo.
Irindi shuri rikuru ALX Pathway Program ikorana na ryo muri Amerika ni Skidmore College riri mu Mujyi wa New York.
Mu Burayi ALX Rwanda ikorana na Kaminuza ya Code iri i Berlin mu Budage, yigisha ikoranabuhanga mu ngiro ku buryo abahiga bahava babasha guhanga imishinga y’ikoranabuhanga.
Muri Afurika, ALX Pathway Program itanga buruse yo kujya kwiga mu ishuri rikuru ryitwa Richfield Institute ryo muri Afurika y’Epfo, rizobereye mu kwigisha ikoranabuhanga mu ngiro ndetse n’amasomo ajyanye n’ubucuruzi.
Hari kandi mu Birwa bya Maurice mu ishuri rikuru rya African Leadership College ryigisha amasomo asanzwe ariko rikanongeraho ajyanye n’imiyoborere nyafurika nk’umugabane uri mu nzira y’iterambere.
ALX Pathway Program kandi itanga buruse zo kwiga muri African Leadership University ikorera i Kigali ikaba yigwamo n’abanyeshuri bo mu bihugu binyuranye bya Afurika.
Yibanda ku guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe mu guhangana n’ibibazo byugarije uyu mugabane binyuze mu miyoborere kandi bikozwe n’Abanyafurika.
Kwiyandikisha muri ALX Pathway Program mu cyiciro cya kabiri birarangira uyu munsi tariki ya 21 Mata 2025. Bikorwa unyuze aha cyangwa ugahamagara kuri 0796163394.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!