00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza zasabwe gutoza abanyeshuri guhanga udushya tugamije impinduka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 March 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Kaminuza zo muri Afurika zagaragarijwe ko zikwiye gushyira imbaraga mu gutanga ubumenyi no gutoza abanyeshuri guhanga udushya tugamije impinduka mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yahurije hamwe inzobere n’abayobozi muri za kaminuza zitandukanye zo muri Afurika iri kubera mu Rwanda, ‘The Africa Universities Summit’ igamije kurebera hamwe uko zagira uruhare mu iterambere ry’umugabane muri rusange.

Mu gihe Umugabane wa Afurika ukomeje kugaragaza ko ufite inyota yo kwigira no kugera ku iterambere rirambye bigizwemo uruhare n’Abanyafurika, hagaragajwe ko kaminuza zikwiye kuza imbere mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Bishingiye ahanini ku gutoza no kwigisha abanyeshuri amasomo agamije guhanga udushya dutanga ibisubizo ku bibazo Umugabane wa Afurika ufite cyangwa uhura nabyo umunsi ku wundi.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, Prof. Philip Cotton, yagaragaje ko kaminuza ari amarerero y’abazagira uruhare mu guhanga udushya n’imiyoborere y’ahazaza bityo ko zikwiye gushyiramo imbaraga.

Ati “Kaminuza zikora nk’amarerero cyangwa ahantu ushobora gutoreza no kwigishiriza abantu bakiri bato. Zitanga amahirwe n’inzira zo gutegura abakiri bato kurushaho kuba beza. Nk’u Rwanda tubikora neza kuko dukorera hamwe, kandi Guverinoma na Minisiteri y’Uburezi zitandukanye zikorana cyane na za kaminuza.”

Yongeyeho ati “Ntekereza ko ibanga rikomeye mu gutera imbere ari ukwibanda ku rubyiruko kuko kaminuza zigisha abakiri bato. Ikindi cyo kwibandwaho ni ukubaka igihugu, ukamenya ko rwa rubyiruko ugiye gutuma rugira uruhare mu kubaka igihugu.”

Yavuze ko kaminuza zikwiye kugira uruhare mu gutuma urubyiruko rubyaza umusaruro amahirwe rubona mu buryo bukwiye binyuze mu kurwubakira ubushobozi no kurugirira icyizere.

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Covenant University, Prof. Abiodun Humphrey Adebayo, yavuze ko kaminuza zikwiye guharanira ko abanyeshuri bazirangirizamo bagira umuco wo guhanga udushya no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara muri sosiyete.

Yerekanye ko kuri ubu hakenewe kwibanda cyane ku kwigisha no gutoza umuco wo kwishakamo ibisubizo ku banyafurika kandi bizatanga umusaruro n’umusanzu ukomeye.

Prof. Angela Owusu Ansah wo muri Kaminuza ya Ashesi University imwe mu zikomeye muri Ghana, yagaragaje ko kuri ubu baharanira ko abanyeshuri barangiza muri iyo Kaminuza baguma imbere muri Afurika mu gutanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo umugabane ufite.

Yavuze ko kuri ubu 90% by’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza bagira uruhare mu gushaka ibisubizo bizana impinduka mu gihe 10% ari bo berekeza ku yindi migabane, yemeza ko ari umubare ukwiye kugabanyuka.

Yashimangiye ko nta kaminuza ku giti cyayo yonyine itabasha kugera kuri izo ntego zo kugira uruhare mu iterambere rya Afurika ahubwo ko imikoranire n’ubufatanye ari ryo banga ryo kugera ku iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Times Higher Education cyateguye iyi nama izamara iminsi itatu, muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, Nick Davis yagaragaje ko gushyira imbaraga no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranubuhanga nka AI biri mu bizafasha, kaminuza mu gutanga ubumenyi bugezweho kandi bujyanye n’igihe.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Edward Kadozi, yerekanye ko kaminuza zikwiye gushyira umwihariko mu buryo zitegura abanyeshuri n’ubumenyi zibaha.

Yemeje ko hakwiye kurebwa uko ubumenyi butangwa muri kaminuza buhura n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo hagamijwe gushyira imbaraga mu guhanga udushya no gushaka ibisubizo.

Prof. Philip Cotton yaragagaje ko kaminuza zikwiye kwibanda ku gutanga ubumenyi bugamije kubaka igihugu
Iyi nama yitabiriwe n'abantu barenga 300 baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo
Hagaragajwe ko kaminuza zitandukanye zo muri Afurika zikwiye gusenyera umugozi umwe no gushyira imbere guhanga udushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .