Kaminuza zahinduye amasaha y’amasomo nyuma y’ingamba nshya zo kwirinda Covid-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

COVID-19 ni kimwe mu byorezo bimaze kugira ingaruka ku bikorwa bitandukanye by’igihugu haba mu buzima, uburezi n’ibindi. Magingo aya, Kaminuza zatangaga amasomo mu masaha y’umugoroba nazo zahinduye amasaha kugira ngo ajyane n’ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

Mu nama y’Abiminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020, yashyizeho ingamba nshya zigamije gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko amasaha y’ingendo yavuye saa Yine z’ijoro agashyirwa saa Tatu mu minsi ya mbere gato ya Noheri , mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru bwo zizaba zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.

Ibi nibyo byatumye amwe mu mashuri yigenga afata icyemezo cyo guhindura igihe yatangiragaho amasomo hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus no kubahiriza amabwiriza.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, AUCA, Dr. Niyonzima Théogène, yabwiye IGIHE ko bahinduye amasaha amasomo yatangiriragaho ndetse ko mu gihe abanyeshuri bageze mu ngo bakomeza amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Ubusanzwe twatangiraga saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu mbere ya COVID-19, nyuma yaho ije twatangiraga saa kumi n’imwe kugeza saa moya n’igice.”

"Bitewe n’ingamba nshya kuva uyu munsi turatangira kuva saa kumi n’imwe tugeze saa kumi n’ebyiri n’igice ibisigaye bakabyiga hifashishijwe ikoranabunga."

Yavuze ko nk’ikigo bashyizeho uburyo abanyeshuri bashobora gukurikirana amasomo kuri murandasi bidasabye ikiguzi.

Dr Niyonzima yavuze kandi ko kuba hashyizweho iyi gahunda bidashobora kubagiraho ingaruka zindi uretse kuba abanyeshuri bazamara igihe batarasoza amasomo.

Ati “Nta ngaruka biri bubagireho nubwo twabigisha isaha imwe. Ikiziyongera ni igihe cyo kwiga, aho igihembwe cyamaraga amezi ane, gishobora kuzamara amezi atandatu. Icyangombwa ni uko ubuzima bubaho ntabwo icyangombwa ari uko biga nk’aho bari mu bihe bisanzwe".

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Kaminuza ya Kigali, Gahigana Alice, yavuze ko nk’ikigo bahinduye amasaha amasomo yatangiriragaho hagamijwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ko Coronavirus.

Ati “Amasaha yo gutaha yahindutse ariko natwe twahinduye amasaha y’amasomo ya nimugoroba. Yajyaga atangira saa kumi n’ebyiri ariko azajya atangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ku buryo saa moya n’igice tubarekura bagataha".

Yongeyeho ko kuba amasaha yahindutse ingaruka zabyo zidashobora kubura ariko bigomba kubahirizwa kuko ari mu bihe bidasanzwe ndetse ko iyi gahunda igomba kubahirizwa kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.

Ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri zatangiye gukurikizwa guhera kuwa 15 Ukuboza 2020.

Kaminuza zahinduye amasaha kugira ngo ziyajyanishe n'uko ibihe bimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .