Ni igihembo MKUR yahawe kuwa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 mu muhango wo guhemba ibigo byitwaye neza mu guteza imbere ubukerarugendo (Rwanda Tourism Excellence Awards 2022).
Ni ibihembo byaje bisoza Inama yahuje ba mukerarugendo n’abandi babarizwa muri uru rwego bakomoka mu bihugu 15, yateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, yari ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwimakaza udushya mu kuzahura ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo.
Iyi nama yari iri kuba mu gihe u Rwanda rwari mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo, cyabaye kuva tariki ya 26 Ugushyingo - 03 Ukuboza 2022, yari igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije ubukerarugendo ku rwego rw’Igihugu, Akarere na Afurika, hanarebwa uko byakemurwa.
Mu cyiciro cy’amashuri na za kaminuza MKUR yahize ibindi bigo hashingiwe kuri porogaramu zayo zifite ireme, amahugurwa itanga afasha umunyeshuri kwisanga ku isoko ry’umurimo bitagoranye, amasomo yo ku rwego rwo hejuru abamo n’ubuhanga abasohokamo bagaragaza iyo bageze mu mirimo.
Umuyobozi Mukuru wa MKUR, Prof Edwin Odhuno yavuze ko ishami ry’Ubukerarugendo ari rimwe mu y’icyitegererezo bafite ndetse ko bishimiye kuba bahize ibindi bigo byo mu gihugu.
Yavuze ko ireme ry’amasomo y’ubukerarugendo batanga rihamywa na hoteli iyi kaminuza iri kubaka aho izakomeza gufasha mu kubakira ubushobozi mu by’ubumenyi abanyeshuri babo n’abandi biga ibijyanye n’ubukerarugendo.
Ati "Ni hoteli izaba ari ipfundo ku burezi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo yewe no ku rwego mpuzamahanga kuko izajya itanga imenyerezamwuga n’andi masomo afasha abanyeshuri kunguka ubumenyi muri uru rwego."
Iyi hoteli MKUR ivuga ko igiye kubaka izaba ari iy’inyenyeri eshanu ku buryo biteganywa ko mu mwaka izaba yatangiye gutanga serivisi.
Umuyobozi w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Michaella Rugwizangoga icyo gihe yavuze ko icyumweru cyahariwe ubukerarugendo cyageze ku ntego zashakwaga, yemeza ko ari uburyo bwiza bwo gusoza umwaka.
Ati "Ibi bizafasha gutangira umwaka utaha hashyirwa mu bikorwa amasezerano y’imikoranire yasinywe ndetse no kongera mu bukerarugendo amasomo yigiwe muri iki cyumweru. Bizadufasha gukomeza guteza imbere uru rwego ku buryo bwisumbuye."
Ibigo byahembwe byari mu byiciro birimo amahoteli, restaurants, ibigo byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bimurika ibikorwa bitandukanye, ibitembereza ba mukerarugendo, amashuri na za kaminuza zigisha iby’ubukerarugendo n’ibindi.
Kwimakaza ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga ndetse no koroshya ibisabwa kugira ngo ba mukerarugendo binjire mu gihugu kimwe bavuye mu kindi ni bimwe mu bisubizo byafatiwe muri iyi nama nka zimwe mu ngamba zagira uruhare mu guteza imbere uru rwego muri Afurika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!