00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya Makerere bagiye gutangiza ikora nka yo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 August 2022 saa 12:39
Yasuwe :

Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya Makerere, bagiye gushinga Kaminuza izaba ikora nk’iyi yo muri Uganda mu korohereza abajyaga kuyigamo.

Makerere iri muri Kaminuza 10 za mbere zikomeye muri Afurika, ndetse ku Isi ibarwa mu 1000 za mbere. Yizemo Abanyarwanda benshi cyane abari impunzi muri Uganda kubera amateka y’igihugu cyabo.

Mu gihe Makerere yizihiza imyaka 100 ibayeho, Abanyarwanda bayizemo, bafite gahunda yo gushinga Kaminuza imeze nka yo mu Rwanda, ikazatangira gukora bitarenze mu 2024.

Abanyarwanda barenga 1000 bahuriye mu ihuriro ry’abize muri iyi Kaminuza ryitwa Murwaa. Babarizwa mu ngeri nyinshi z’igihugu uhereye muri Guverinoma, mu nzego z’abikorera n’ahandi.

Umuyobozi wa Murwaa, Bizimungu Shukuru, yavuze ko abize muri iyi kaminuza bagiye gushinga imeze nka yo kandi ko izaba itanga amasomo nk’atangirwa muri Uganda.

Ati “Dufite gahunda yo kuzashinga kaminuza imeze nka Makerere hano, ni umushinga ukomeye tuzafatanyamo n’abaterankunga na Makerere nyir’izina ikabidufashamo ku buryo abantu bazajya bahabwa amasomo ndetse bakanahabwa impamyabumenyi zabo hano batarinze kujya Kampala.”

“Izaba ari Makerere twimuriye hano ariko ari umushinga wacu dutangije nk’abantu bize muri iyi kaminuza.”

Umuyobozi wa Makerere, Prof.Barnabas Nawangwe, yavuze ko banejejwe kandi biteguye gukorana n’aba barangije muri iyi kaminuza kugira ngo mu Rwanda hatangizwe ikora nkayo.

Ati “Abanyeshuri barangije muri Makerere bagiye kubaka kaminuza hano izaba ikora nk’ibyo dukora, tuzanezezwa no gukorana nabo kugira ngo tuzane iyi kaminuza mu Rwanda.”

Bamwe bize muri iyi kaminuza bazwi mu Rwanda harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Claire Akamanzi; Umuyobozi wa Rwanda Convetion Bureau, Nelly Mukazyire n’abandi.

Rwiyemezamirimo Faustin Mbundu, yarangije muri Makerere mu 1999; yavuze ko mu gihe cyabo bitari byoroheye Umunyarwanda kwiga muri iyi kaminuza.

Ati “Twize Makerere mu bihe bigoye cyane kuko Abanyarwanda babagayo byabasabaga amayeri menshi cyane, kugira ngo bajye mu mashuri kuko batabaga bafite ubwenegihugu.”

Yakomeje avuga ko nubwo byari bigoye ariko yari amahirwe adasanzwe yatumye bagira ubumenyi bwabagize abo baribo uyu munsi.

Ati “Yari amahirwe kuko abajyaga mu mashuri bari bake, wigaga ushyizeho umwete kugira ngo uzatange umusaruro. Ubu ntako bisa kuba twarahanyuze njye ndi Umuyobozi w’Ikirenga wa Green Hills Academy na ALU, ni umugisha kuba umwana yabona amashuri.”

Yakomeje ati “Uburezi ni cyo kintu gituma igihugu gitera imbere, cyane muri ibihe turimo by’ikoranabuhanga bisaba abantu kwiga cyane ko dufite n’igihugu cyibiha agaciro.”

Alice Mutesi Buhinja ni umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, UN, muri Somalia ukora mu bijyanye no kubaka amahoro, yavuze ko yahindutse uwo ariwe bivuye mu bumenyi yahawe muri Makerere.

Ati “Makerere ni ho hantu nakuriye kuko bamfashije kumenya icyo nshaka kuba ejo hazaza, navugaga ko ndi icyo ndicyo kubera ibyo nakuye muri iyi kaminuza.”

“Makerere yaranyubatse kugira ngo ngire uruhare mu kuzana amahoro mpereye mu gihugu cyanjye ngera n’ahandi, iyo nta haca ntabwo nari kuba narabashije kubigeraho.”

Ubusanzwe Murwaa ni umuryango ukora imishinga itandukanye harimo Murwaa Save, aho abanyamuryango batanga amafaranga buri kwezi y’ubwuzigame bakajya bagurizanya ku nyungu ya make.

Ikindi bakora ni ugutanga umusanzu mu gufasha abatishoboye hirya no hino by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gufasha abanyeshuri mu bijyanye no guhitamo amasomo baziga muri kaminuza cyane abajya muri Makerere, ari naho haturutse kuba bashinga kaminuza ikora nkayo mu Rwanda.

Abize muri Kaminuza ya Makerere biyemeje gushinga kaminuza izafasha abajya kwigayo
Abanyarwanda bize muri Makerere ni bamwe mu bakora imirimo ikomeye mu gihugu
Buri munyamuryango yemeza ko babonye ubumenyi nabo bakwiye kubusangiza abandi
Mu Rwanda hizihirijwe imyaka 100 Kaminuza ya Makerere imaze ishinzwe
Tumusiime Caleb yavuze ko Kaminuza ya Makerere yamuhaye ubumenyi bwatumye yiteza imbere n'igihugu
Ubuyobozi butandukanye bwa Kaminuza ya Makerere bwari bwitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Murwaa, Bizimungu Shukuru, yavuze ko abize muri iyi kaminuza bagiye gushinga imeze nka Makerere kandi ko izaba itanga amasomo nk’atangirwa muri Uganda
Umwe mu bakozi ba Rwanda Convention Bureau yemeza ko kwiga muri Makerere byamufashije kwiteza imbere
Rwiyemezamirimo Faustin Mbundu ni umwe mu bize muri Kaminuza ya Makerere
Umuyobozi wa Murwaa, Bizimungu Shukuru, yavuze ko bafite imishinga myinshi igamije iterambere
Umuyobozi wa Makerere, Prof Barnabas Nawangwe, yashyigikiye igitekerezo cy'abize muri iyi kaminuza bashaka gushinga ishami ryayo mu Rwanda

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .