00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali yohereje abanyeshuri kwiga muri Chypre

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 March 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Abanyeshuri bane bo muri Kaminuza ya Kigali (UK) muri Gashyantare 2025 bagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Nicosia muri Chypre, binyuze mu bufatanye kaminuza zombi zifitanye.

Aboherejwe muri Chypre ni ababaye indashyikirwa mu masomo. Ni igikorwa kigamije kugira ngo na bagenzi babo bajye biga cyane, bibaheshe amahirwe nk’aya cyangwa ayandi.

Ubufatanye buri hagati y’izi kaminuza zombi bugamije gufasha abanyeshuri ba UK kunguka ubumenyi butangirwa muri Chypre. Uretse kwiga, banagira inararibonye mu wundi muco.

Ibyo bibafasha kwagura imitekerereze yabo no kugirana imikoranire n’abantu batandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Abanyeshuri bagiye muri Chypre bazahamara amezi ane. Bavuze ko ari ubwa mbere bagiye mu mahanga, kandi ko babyishimiye, bagaragaza ko amahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro.

Gitarama Sabrina ni umwe muri bo. Yagize ati “Ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye. Sinatekerezaga ko nzagenda mu ndege. Iyi gahunda izahindura ubuzima bwanjye, kandi niteguye kwiga byinshi no kuwaguka ndi muri Cyprus."

Ababyeyi b’aba banyeshuri bashimiye UK, bagaragaza ko gahunda yo kohereza abana babo kwiga mu mahanga ituma bigana umwete.

Umubyeyi witwa Gakire Athanase yagize ati “Ndashimira Kaminuza ya Kigali ku bwo guha amahirwe angana buri munyeshuri kandi ashingiye ku bushobozi. Ibi bituma abana bacu bakorana umwete, kuko bamenya ko imbaraga bashyira mu masomo zibazanira inyungu.”

Gakire yakomeje ati “Ndashishikariza abandi banyeshuri kwiga muri UK kubera umuhate wayo mu gutanga uburezi bufite ireme n’amahirwe yo kujya mu mahanga itanga.”

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga muri UK, CPA Dorcas Kamau, yavuze ko aba banyeshuri bagiye mu mahanga bazatuma barumuna babo babareberaho, bakiga bashyizeho umwete.

Yavuze ko kandi UK izakomeza gutanga ubumenyi bufite ireme ariko yitaye no ku gutanga amahirwe afasha abanyeshuri kujya mu mahanga ku buryo bajya ku isoko ry’umurimo bashoboye guhatana hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UK ushinzwe Iterambere, Ubushakashatsi no Guhanga Udushya, Prof. Felix Maringe, yavuze ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri kugira ubumenyi buhamye.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gusangira ubumenyi ifasha abanyeshuri kubona uko bahagaze mu mahanga, kunguka ubumenyi no kumenya imico itandukanye. Ibi biha abanyeshuri amahirwe akomeye yo kugendana n’aho Isi igeze, kumenya uburyo butandukanye bwo kwiga no guhura n’abantu bo hirya no hino ku Isi, bizabafasha mu kazi kabo k’ejo hazaza.”

Prof. Maringe yakomeje ati “Kaminuza ya Kigali twiyemeje guha abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bibafasha guhangana mu Isi yabaye Umudugudu.”

Kohereza abanyeshuri ba UK muri Kaminuza ya Nicosia binyuze mu bufatanye izi kaminuza zifitanye ni gahunda ikomeza kandi yitwezweho gufungura indi miryango y’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Aba banyeshuri bageze muri Cyprus bishimiye kwiga muri kaminuza yo mu mahanga
Abenshi muri aba banyeshuri ni ubwa mbere bagiye mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .