00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali yiyemeje kuziba icyuho cy’abagore bake mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 June 2022 saa 03:04
Yasuwe :

Kaminuza ya Kigali yiyemeje kuziba icyuho kikigaragara mu ikoranabuhanga ahanini gishingiye ku mubare muto w’abagore n’abakobwa bariyobotse binyuze mu guteza imbere amasomo ajyanye naryo ahatangirwa.

Ibi byagarutsweho kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 mu nama ishamikiye kuri CHOGM yateguwe na Kaminuza ya Kigali ku bufatanye n’Umuryango wa Commonwealth binyuze mu Ihuriro rishinzwe iterambere ry’abagore (CBWN) ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga no guhanga udushya, ahazaza h’u Rwanda nk’umuyobozi mushya wa Commonwealth.”

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Paula, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Commonwealth, Abhik Sen, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’abagore muri Commonwealth, Arif Zaman, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philbert Afrika ndetse n’abandi batandukanye biganjemo abari bitabiriye inama ya CHOGM 2022.

Muri iyi nama hagarutswe ku kuba iterambere ry’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth mu myaka iri imbere rikwiye kuba rishingiye ku guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga by’umwihariko b’igitsina gore cyane ko aribo bakiri inyuma.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko urebye aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, hakenewe imbaraga zisumbuyeho kugira na ba bandi basigaye inyuma bagerweho n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko mu basigaye inyuma higanjemo abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika ariko nabo biganjemo abagore n’abakobwa, asaba ko hakwiye ingamba zikomeye zo kuzamura umugore mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philbert Afrika, yavuze ko biteguye gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga ariko yerekana ko hakenewe ubufatanye n’inzego zose.

Ati “Hakenewe ubufatanye n’inzego za Leta, abakikorera, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse na za Kaminuza ubwazo. Iyo uvuga guhanga udushya n’ikoranabuhanga ubusanzwe uba uvuga ubumenyi kandi ibyo ni nabyo Kaminuza iharanira gutanga. Ishobora kubutanga ku rubyiruko no ku bagore.”

Yavuze ko ku ruhande rwa Kaminuza ya Kigali nibura mu banyeshuri bagera ku bihumbi bitandatu bafite mu mashami yabo atandukanye yaba i Kigali n’i Musanze 50% ari abakobwa kandi nibura 90% bafite hasi y’imyaka 30 bityo ko kubigisha ari ukubumbatira ikoranabuhanga.

Ati “Niba utanze ubumenyi mu ikoranabuhanga, uba wizeye neza ko ushobora kugera ku ntego yo kuziba icyuho gihari hagati y’abagore n’abagabo. Birumvikana ko byakongera umubare w’abagore bashobora gukoresha ikoranabuhanga ndetse banahanga udushya mu ishoramari ryabo.”

Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya n’imikoranire muri Commonwealth, Abhik Sen, yavuze ko mu busanzwe kuziba icyuho mu birebana n’uburinganire ari imwe mu ntego ihuriweho ya Commonwealth avuga ko bikwiye gukorwaho uko bukeye n’uko bwije.

Ati “Turabizi ntabwo byoroshye kubikora, mu ikoranabuhanga dufite amahirwe ko ibyo dukora byagabanya icyuho mu birebana n’uburinganire. Tuzi neza ko abagore n’abakobwa bakiri bake ugereranyije na basaza babo, mu gihe tutaraziba icyuho ntabwo twaba twageze ku Isi idaheza.”

“Iyo niyo ntego yacu yaba Commonwealth cyangwa sosiyete runaka kubera ko aka ni akazi kazafata igihe ariko niduhuriza hamwe imbaraga, dukurikirije n’ibyo imibare itubwira tuzabasha kuziba icyo cyuho mu gihe gito.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’abagore muri Commonwealth Arif Zaman, yagaragaje ko nubwo abagore bakiri bake mu birebana n’ikoranabuhanga, ibihugu bigize uyu muryango bidakwiriye kwicara ngo birebera ahubwo bikwiye gushyiraho ingamba zihamye zafasha mu kwirinda kugira usigara inyuma mu iterambere ryifuzwa.

Inama ya CHOGM 2022 yabereye mu Rwanda yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izigamije guteza imbere ikoranabuhanga, abagore, urubyiruko, ishoramari, ubufatanye n’izindi zitandukanye zigamije iterambere rusange.

Kaminuza ya Kigali ni imwe muri kaminuza zigenga mu Rwanda, intego yayo ni ugutanga ubumenyi bufite ireme ku banyeshuri bayigana cyane ko kuri ubu ifite amashimi abiri arimo irya Musanze n’i Kigali, ikagira abanyeshuri bagera kuri 6000.

Umuyobozi mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Phirbert Afrika yagaragaje ko Kaminuza yiyemeje kuziba icyuho kiri hagati y'abagore n'abagabo mu ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Commonwealth, Abhik Sen, yavuze ko ibihugu byo muri Commonwealth bikwiye kuziba icyuho kigaragara mu ikoranabuhanga
Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’abagore muri Commonwealth Arif Zaman yagaragaje ko binyuze mu bufatanye, abagore barusha gukoresha ikoranubuhanga
Umushakashatsi akaba n'umwanditsi w'ibitabo avuga ko binyuze mu nyandiko abagore bakongera gutekerezwaho mu ikoranabuhanga
Iyi nama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Buri wese wafataga ijambo yagaragazaga ko abagore bakiri bake kandi nyamara bakwiye kurebwaho mu iterambere ry'ikoranabuhanga
Batangaje ko ibyo bakuye mu nama ya CHOGM ari ingirakamaro ku ikoranabuhanga ridaheza
Abagore bagaragaje ko hari ibyakorwa ntibakomeze guhezwa mu ikoranabuhanga
Abitabiriye iyi nama basabwe gushyira hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .