Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, ni bwo Kaminuza ya Kigali yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragazwa uburyo no mu ntiti zize muri Kaminuza harimo zagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert, yagaragaje ko Kaminuza ikwiye gushyira imbere gutanga ubumenyi bujyana n’indangagaciro nzima mu kwirinda ko ibyabaye bizongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Ese wakishimira ko washyize umunyeshuri mwiza ku isoko ry’umurimo ariko afite ingengabitekerezo yo kwica no gukora Jenoside? Mwabonye abana bari inzirakarengane nawe uri umunyeshuri cyangwa umwarimu muri Kaminuza ariko ukirengagiza ko ufite ubumenyi runaka ugakora icyaha nk’icyo.”
Yakomeje ati “Niyo mpamvu dukomeza gushimangira ko ubumenyi bwose twatanga muri Kaminuza bukwiye gushingira ku kurema umuturage mwiza. Nkatwe abashinze Kaminuza, abayobozi n’abarimu dukwiye kugira iyo ntumbero mu ntekerezo zacu mu gutanga amasomo.”
Yagaragaje ko Kaminuza ya Kigali ikwiye gushyiraho amatsinda y’ibiganiro ‘Clubs’ bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka y’u Rwanda no kuganira ku rugendo rw’iterambere ndetse n’amasomo yafasha mu kugera ku hazaza heza.
Sam Aine uri mu bashinze Kaminuza ya Kigali yagaragaje ko nubwo amateka y’u Rwanda ashaririye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kuyibuka byongera kwibutsa ko ubutegetsi bubi bwabaye intandaro y’iyicwa ry’abarenga miliyoni imwe bazize uko bavutse.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubutegetsi bubi bwimakaje ivangura, urwango, irondakarere, icyenewabo, ruswa n’amoko. Mbere abanyarwanda bari umwe ariko nk’ibindi bihugu bya Afurika abakoloni batangije imiyoborere mibi ishingiye kuri mbatanye mbategeke mu kugera ku ntego zayo.”
Yagaragaje ko nka Kaminuza bafite inshingano zo kongera kunga Abanyarwanda, kongera kubaka u Rwanda n’abanyarwanda binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme ku rubyiruko kugira ngo ruzimakaze ubuyobozi bwiza.
Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Musyoki Danson, yagaragaje ko kwibuka byongera gutuma abanyeshuri bazirikana ubukana Jenoside yakoranywe no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Binyuze mu buhamya bwatanzwe n’Umunyeshuri wiga mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Burezi, Uwambaje Veronique wabaganirije urugendo yanyuzemo muri jenoside abanyeshuri beretswe uko abatutsi babayeho mu buzima bwo kwihishahisha mu gihe cy’iminsi ijana kuko bahigwaga bukware n’abari abaturanyi babo.
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi urubyiruko rw’abanyeshuri rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya abakana bakanapfobya Jenoside muri ibi bihe.
Basabwe kurushaho kuba maso no gukoresha imbugankoranyambaga mu guhashya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bazifashishije.









Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!