Kaminuza ya Kigali yemerewe kwakira abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yemereye Kaminuza ya Kigali (UoK) gutangira kwakira abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, nyuma y’igenzura yakoze igasanga iyi kaminuza ifite ibikorwa remezo byose nkenerwa bizayifasha kwakira abanyeshuri bose kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Iyi kaminuza yahise itangaza ko abanyeshuri bo muri iyi myaka bazatangira ku wa 7 Ukuboza 2020, ndetse yanatangiye kwakira abanyeshuri bashya bazayigamo muri uyu mwaka w’amashuri.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Dr Prof Tombola M. Gustave, yavuze ko bishimiye iki cyemezo, ahamya ko biteguye ibikenewe byose bizabafasha kwakira aba banyeshuri.

Yagize ati “Guhera muri Nzeri twari turi kubyitegura, niyo mpamvu twohereje ubusabe bwacu muri HEC ku wa 18 Ugushyingo 2020. Kuri ubu integanyanyigisho yarasohotse ndetse na gahunda bazakurikiza, icyo dutegereje gusa ni uko baza tugatangira kubakira.”

Kaminuza ya Kigali yatangiye kongera kwakira abanyeshuri ku wa 12 Ukwakira 2020, ubwo yakiraga abo mu mwaka wa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu bonyine, muri icyo gihe cyose bakaba barakomeje amasomo hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ibi nibyo byatanze icyizere bituma basaba ko bakwemererwa kwakira n’abandi kuko babonye ko bishoboka ko bose bakwiga kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwasabye abanyeshuri bose bari muri ibyo byiciro, baba abo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, ndetse n’abashya bashaka kuyigamo, ko bagera kuri kaminuza ku wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, kugira ngo buzuze ibisabwa byose babone guhita bakomeza n’amasomo.

Abanyeshuri bayigamo bahabwa amasomo bakabona impamyabushobozi ndetse bakanongeraho n’amasomo y’ubunyamwuga ya CPA, ACCA, CIFA.
Iyi kaminuza itanga amahugurwa mu myuga itandukanye irimo icungamutungo, ibaruramari, ubukungu, ikoranabuhanga n’ibindi bikenewe ku isoko.

Uwahize ahakura Impamyabushobozi mu bucuruzi, ubukungu, ibaruramari, amategeko, ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga (computer science) n’impamyabushobozi mu byo kwamamaza ibikorwa. Hari n’amashami y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi, ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’imiyoborere mu by’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Dr Prof Tombola M. Gustave, yatangaje ko iyi kaminuza yiyeguye guha ikaze abanyeshuri bashya
Iyi kaminuza ishyize imbere gutanga uburezi bufite ireme ku bayigamo
Ifite ibikoresho bifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, bagarishya ubwenge bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .