00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali yabonye Umuyobozi mushya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 January 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Prof. Robert Rugimbana yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali mu rwego rwo gusangiza abandi ubuhanga n’ubumenyi afite hagamijwe guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert yagaragaje ko uyu muyobozi mushya azanye ubunararibonye mu rwego rwo kubaka uburezi buhamye , cyane ko yakoze imirimo itandukanye igamije iterambere ry’uburezi.

Prof Rugimbana yabayeho Umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza zitandukanye, Umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza n’indi mirimo itandukanye.

Kugeza ubu ni umwarimu w’Iyamamazabikorwa muri Kaminuza akaba n’umwe mu bagize ikigo cy’ubushakashatsi muri Afurika y’Epfo (South African National Research Foundation Scholar).

Kaminuza yayize muri Australie asoreza muri Griffith mu Mujyi wa Brisbane muri icyo gihugu.

Yakoze muri Kaminuza zitandukanye zirimo n’iyo muri Australie, no muri Afurika y’Epfo. Yakoranye kandi n’ibigo by’ubujyanama bitandukanye mu kubaka ubushobozi bw’imishinga inyuranye muri za Kaminuza.

Prof. Rugimbana ni umuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi Mpuzamahanga n’Iyamamazabikorwa kuko yagiye yandika inyandiko nyinshi zatambukijwe na Thomson Learning International Business Press izwiho inkuru z’umwimerere mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Uretse kuba kandi yarakunze gukora mu burezi, yanabaye umujyanama mu mabanki akomeye yo muri Australie harimo Australian New Zealand Banking Group na The South Australian Association of Credit Unions.

Prof. Rugimbana na we yatangarije inama nyobozi ya Kaminuza ya Kigali, ko yishimiye kugirirwa icyizere cyo kuyibera umuyobozi kandi ko yiteguye kuzatanga umusanzu we mu kuzamura ishusho ya Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga.

Yitezweho impinduka nyinshi muri Kaminuza ya Kigali, nk’iyifuza kuba imbarutso y’ubumenyi bufite ireme mu Rwanda no mu Mahanga.

Kugeza ubu muri iyi Kaminuza hari amasomo atandukanye kandi kwiyandikisha ku bashaka gutangira muri Mutarama 2022 birakomeje. Ubikineye yanyura kuri www.uok.ac.rw/apply.

Prof. Rugimbana Robert yiyemeje gukomeza guteza imbere Kaminuza ya Kigali
Prof. Rugimbana (iburyo) aha yari agikora muri Banki ikomeye muri Australie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .