Kaminuza ya Kibungo yahagaritse abakozi bayo kubera coronavirus

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Abarimu bose n’abandi bakozi bakoreraga muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa UNATEK bahagaritswe mu kazi kugeza igihe leta izemerera iyi kaminuza kongera kwakira abanyeshuri.

Mu ibaruwa IGIHE ifite kopi yasinywe tariki ya 15 Gicurasi ikanashyikirizwa abakozi, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwamenyesheje abakozi ko amafaranga yo kubahemba atakiboneka kubera ko abanyeshuri batakiga.

Ubuyobozi bwababwiye ko “Bubabajwe no kumenyesha abakozi ko amasezerano y’akazi bari bafitanye na UNIK ahagaritswe guhera tariki ya 15 Gicurasi 2020, akazasubukurwa umunsi leta izemerera UNIK kongera kwakira abanyeshuri bo muri Campus ya Karenge, Musamvu, na Rulindo.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya UNIK, Prof Karuranga Gahima Egide yabwiye IGIHE ko koko bahagaritse abakozi kuko batakomeza kubona amafaranga yo kubahemba nabo badakora.

Yagize ati “ Hari bake bazasigara bacunga ibikoresho by’ikigo nk’umuriro, amazi n’abacunga konte zacu n’abayobozi bakuru b’ikigo abandi bose twabaye tubahagaritse.”

Yakomeje avuga ko kukijyanye n’ibirarane by’amezi menshi bari bafitiye aba bakozi ntacyo yabizeza aka kanya.

Ati “ Leta yavuze ko hari ibigega bizatera inkunga ibigo turi gukurikirana amakuru ngo twumve uko bashyiraho ibyo bigega bifasha ibigo, icyo twakoze ni ukubahagarika kugira ngo ayo mezi adakomeza kwiyongera ibindi hazakurikizwa ibizashoboka.”

Prof Karuranga yavuze ko n’abayobozi bakuru b’iyi kaminuza hakigwa ku nshingano zabo ngo harebwe abagikenewe cyane muri iki gihe akaba aribo basigara ku kigo abandi nabo bagahagarikwa cyangwa bakagabanyirizwa amasaha bakoragaho.

Yakomeje agira ati “Twategereje iminsi cumi n’itanu igenda yiyongera amezi abiri arashira kandi mu mategeko y’akazi ingingo ya 66 ivuga ko umushahara ari ikiguzi cy’umurimo none abantu bamaze amezi abiri badakora ariko ni ibibazo biri ku isi yose, twahisemo kubahagarika rero ubwo leta nigira ikintu iduha cy’inkunga tuzabaha.”

Kaminuza ya Kibungo imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye byanatumye mu mpera z’umwaka ushize isurwa na minisiteri y’uburezi yerekwa ibibazo bitandukanye birimo imyenda y’amezi agera ku munani ku bakozi abandi bakavuga ko arenga, umwenda ku baturage ndetse n’ibigo bya leta nka RSSB na RRA.

Hanagaragajwe ko iyi kaminuza imaze kugira igihombo cya miliyari 2.5 ndetse ko no mwaka ushize yageze naho igurizwa n’abarimu bayo miliyoni 360 ariko ngo ntibayishyuwe.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko hahagaritswe abakozi 59 buri wese akaba yashyikirijwe ibaruwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Amasezerano y'abakozi ba UNIK yasheshwe azasubukurwa umunsi leta izemerera iyo Kaminuza kongera kwakira abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .