Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Kamena 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamenyekanye mu myaka ishize nka UNATEK nyuma yo kuvugwamo ibihombo byanatumye inanirwa kwishyura abakozi bayo amezi 18.

Iyi kaminuza yatangiye mu 2003 ikaza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.

Rigira riti “Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’Uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’amasomo byahagaritswe kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020.’’

Minisiteri y’Uburezi yasabye kandi ko iki cyemezo gisobanurirwa abanyeshuri n’abakozi kandi bakanahabwa ibijyanye n’amasezerano y’akazi nkuko amategeko abiteganya.

Yanasabye kandi ko Kaminuza ya Kibungo igomba gufasha abanyeshuri bayigagamo kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo.

UNIK yanasabwe gukorana na HEC igatumiza inama buri munyeshuri akagirwa inama y’uburyo yakomezamo amasomo ye naho yajya kuyigira. Yanasabwe gukora raporo igaragaza ko ibi byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga ndetse ikazashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi.

Umuyobozi wa UNIK, Prof Karuranga Egide, yemereye IGIHE ko bahawe ibaruwa na Minisiteri y’Uburezi ihagarika iyi kaminuza burundu guhera tariki ya 1 Nyakanga 2020.

Ati “Bayifunze nyine, ntabwo twabashije kuzuza inshingano, utanze uburenganzira bwo gukora yabutwambuye.”

Hashize imyaka itanu muri Kaminuza ya Kibungo havugwamo ibibazo by’ubukungu n’igabanuka ry’abanyeshuri ryayisizemo ibihombo n’ubukene bukabije.

-  Bimwe mu byatumye Kaminuza ya Kibungo ifungwa

Mu mpera za 2019 Mineduc na HEC n’abandi bayobozi batandukanye basuye UNIK berekwa uruhuri rw’ibibazo byari biyirimo, mu byavuzwe harimo kuba itagira nyirayo.

Umuyobozi wa UNIK, Prof. Karuranga Gahima Egide, icyo gihe yavuze ko koko bafite ibibazo bitandukanye we asanga biterwa nuko ngo iyi kaminuza yanditse ku bantu benshi, yavuze ko hari abantu 38 bayanditseho barimo abayobozi bayoboye Intara y’Iburasirazuba, Kiliziya Gatolika n’abandi bavuga ko bayishinze bituma isa nitagira nyirayo.

Icyo gihe yavuze ko ibi bituma nta nyirayo uzwi uyikurikirana ku buryo amenya akantu ku kandi ngo anakurikirane ibitagenda neza.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko mu igenzura bakoreye kuri iyi kaminuza basanze hari bimwe mu bintu by’ingenzi babura birimo laboratwari zidahagije n’ibindi bikoresho byigishirizwaho.

Ati “Hari abarimu badahagije kandi batanafite n’ubumenyi buhagije, imishahara y’abarimu imaze igihe kinini itaboneka n’ikibazo cy’abanyeshuri bemererwa kwiga muri iyi kaminuza batabifitiye ubushobozi.”

Dr Mukankomeje yanavuze ko hari abanyeshuri bari kurangiza mu 2019 barenga 50 bahagaritswe bitewe nuko batari bujuje ibisabwa hashyirwa mu majwi ubuyobozi bwa kaminuza bubakira kandi bubibona ko batujuje ibisabwa.

Uretse ibi kandi haniyongeraho igihombo cya miliyari 2.5 Frw, kumara amezi 18 batishyura abarimu byanatumye abenshi bigendera, kwambura abarimu miliyoni 360 Frw bayigurije no kwambura ibigo birimo RRA na RSSB.

Ni ibibazo byanakomeje muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus aho byakomeye cyane ubwo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwafataga icyemezo cyo guhagarika bamwe mu bakozi bayo 59. Aba bakozi bahise bagana Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Ngoma iherereyemo ahitamo gutumiza impande zombi ngo zibiganireho.

Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi rifunga burundu Kaminuza ya Kibungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .