00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashyize abarenga 2000 ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 January 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Abanyeshuri 2.010 barangije mu mashami atandukanye muri Kibogora Polytechnic, bagaragaje ko ubumenyi bahakuye bagiye kubwifashisha mu guhanga udushya no kwihangira imirimo mu nzego zitandukanye.

Babitangarije nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi zabo, nyuma yo gusoza amasomo muri iyi kaminuza mu 2024. Ni mu birori byabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 24 Mutarama 2025.

Nsengumuremyi Dan, usoje amasomo yo kwigisha ibijyanye n’ubukungu no kwihangira imirimo yavuze ko mbere y’uko yiga aya masomo, atabonaga ko iwabo mu Karere ka Karongi hari amahirwe y’iterambere.

Ati “Ubu namenye ko kuba duturanye n’Ikiyaga cya Kivu, Umuhanda wa Kivu Belt n’ibindi bikorwaremezo, ari amahirwe akomeye y’ubukungu umuntu agomba kubyaza umusaruro. Abana nzigisha nzabafasha kumenya amahirwe ari aho batuye ku buryo yabafasha kwiteza imbere. Nanjye ndateganya gutangiza uburyo bugezweho bwo gutwara abagenzi mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo njye mbona amafaranga yunganira umushahara nk’ubwarimu”.

Uzayisenga Marie Chantal wize ibijyanye n’iterambere ry’icyaro yavuze ko nyuma yo kwiga yahise atangira guhinga inyanya mu cyaro.

Ati “Maze gusaruramo ibihumbi 400 Frw. Ntabwo ntewe ubwoba no kuba hari abarangiza kaminuza bakabura akazi kubera ko ntateganyaga kujya kugasaba, cyane namaze kukihangira”.

Umushumba Mukuru w’Itorero Methodiste Libre, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko abiga muri Kibogora Polytechnic bahabwa ubumenyi bwose bukenewe ku isoko ry’umurimo ku buryo nta mpungenge z’uko bashobora kubura akazi.

Ati “Abarangiza ni benshi, isoko ry’umurimo rirahari, ni yo mpamvu kaminiza yacu ishyira imbaraga mu ireme ry’uburezi kugira ngo uwarangiza iwacu wese napiganwa ajye aba uwa mbere kandi koko ubu nta bashomeri dufite mu barangije”.

Musenyeri Kayinamura yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kongera umubare w’abashomeri, bigisha amasomo akenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

Iyi kaminuza yigisha amashami ane arimo uburezi, ubuforomo, iyobokamana n’ubukungu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yashimye uruhare rw’iyi kaminuza mu guteza imbere abaturage b’aka karere, avuga ko kugeza ubu batarabura abakozi akarere gakeneye kubera iryo shuri.

Ati “Kugeza ubu ntabwo turabura abakozi bafite ubumenyi dukeneye bize ngo abenshi n’abo dufite harimo n’abize muri iyi kaminuza”.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashinzwe mu 2012, ije gukemura ikibazo cy’Abanyarwanda bajyaga gushakira impamyabumenyi mu Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyi kaminuza imaze gushyirwa ku isoko ry’umurimo abarenga 7.300 barimo 2.010 barangije muri iyi kaminuza mu mwaka ushize wa 2024.

Umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 2010 barangiye amasomo mu mashami atandukanye muri Kibogora Polytechnic, witabiriwe n'abantu batandukanye
Abarangije muri Kibogora Polytechnic bahize guhanga udushya no kwihangira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .