00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kent State ishobora gufungura ibiro i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 June 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Kaminuza ya Kent State yo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishobora gufungura ibiro biyihagarariye mu Rwanda, byagira uruhare mu gutuma yisanga cyane ku isoko rya Afurika muri rusange.

Iyi Kaminuza kimwe n’izindi nyinshi ku Isi, iri kureba ku isoko rya Afurika, aho imibare y’umwaka ushize igaragaza ko Abanyafurika ibihumbi 40 bakomoka mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara bigaga muri Amerika, mu gihe abakomoka mu bihugu by’Amajyaruguru ya Afurika bigayo biyongereyeho ibihumbi bitandatu.

Ikinyamakuru Record-courier cyatangaje ko Kaminuza y’u Rwanda yemereye Kaminuza ya Kent State umwanya ishobora gukoresha mu gihe yashyira ibiro byayo mu Rwanda, icyemezo bivugwa ko cyamaze kuganirwaho n’Inama Nkuru y’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza.

Isoko mu rwego rw’uburezi muri Afurika ririzewe cyane kuko uyu Mugabane byitezwe ko uzagira abaturage bakubye kabiri abo usanganywe bitarenze mu 2050, kandi benshi muri bo bakazaba ari urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi.

Uretse isoko ry’u Rwanda, Kaminuza ya Kent State izanareba cyane ku isoko ryo muri Nigeria na Ghana, kimwe n’ahandi muri Afurika. Byitezwe ko ibiro byayo bizoroshya imikoranire yayo n’ibigo bifasha abanyeshuri bajya kwiga hanze y’u Rwanda, byose bigamije gutuma umubare w’abayigamo wiyongera.

Kaminuza ya Kent State ishobora gufungura ibiro i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .