00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Edinburgh yitandukanyije n’Umuyobozi wayo ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2022 saa 05:49
Yasuwe :

The University of Edinburgh, Kaminuza yo mu Bwongereza yitandukanyije n’Umuyobozi Mukuru wayo [Rectrice) Debora Kayembe umaze igihe yandika ubutumwa burimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayembe w’imyaka 46, yatangiye kuyobora Kaminuza ya Edinburgh muri Werurwe umwaka ushize. Umwanya ariho nubwo ukomeye muri iyo Kaminuza, ufatwa nk’uw’icyubahiro kuko Kaminuza iba ifite abandi bayobozi bakuru bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwayo.

Ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyaga amasezerano y’ubufatanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Kayembe ni umwe mu babyaganiye kure.

Icyakora mu kwamagana kwe, Kayembe yavanzemo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko impamvu u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside.

Ni ibintu byarakaje abazi ukuri kw’amateka y’u Rwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko agezwa mu butabera ndetse akirukanwa ku mwanya ariho muri Kaminuza ya Edinburgh.

Nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukuri kw’amateka kwemewe na Loni ndetse n’inkiko mpuzamahanga. Ntabwo twakwemera ko ihakana rya Jenoside rikorwa na Debora Kayembe, bigenda gutyo gusa.”

Kuri uyu wa Kane, tariki 21 Mata 2022, Kaminuza ya Edinburgh ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ibitekerezo bya Kayembe ntaho bihuriye n’umurongo wa Kaminuza.

Iyo Kaminuza yagize iti “Ntabwo duhuje ibitekerezo na Debora Kayembe kuko ibyo yavuze, yabivuze ku giti cye. Kaminuza ya Edinburgh kimwe na Loni ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, twemera Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu kandi twamaganye twivuye inyuma abashinja kuyigiramo uruhare Guverinoma y’u Rwanda na Perezida uriho.”

Iyi Kaminuza yaboneyeho kwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iti “Muri ibi bihe byo kwibuka, Kaminuza ya Edinburgh yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ababuze ubuzima bwabo.”

Kaminuza ya Edinburgh yatangaje ko umwanya wa Rectrice ahanini ufatwa nk’uw’icyubahiro.

Debora Kayembe yagiye muri uwo mwanya muri Werurwe umwaka ushize, aba uwa 54 uwugiyeho.

Uyu mwanya Kayembe arimo uha uwurimo ububasha bwo kugira ijambo mu byemezo bikomeye bifatwa na Kaminuza byose bigamije guteza imbere Kaminuza, abayigamo n’abayikoramo.

Debora Kayembe avuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yize Amategeko muri Université Libre de Kinshasa.

Mu mwaka wa 2000 yinjiye mu Urugaga rw’Abavoka muri icyo gihugu. Muri Congo yakoze imirimo itandukanye. Yakoze muri Guverinoma ya Joseph Kabila nk’Umujyanama we muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Kayembe yasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwakorewe Bunia muri Congo mu ntambara yiswe iya Kabiri ya Congo. Kubera ibyari bikubiyemo, byateje ibibazo muri Guverinoma ndetse bamwe bamugira inama yo guhunga.

Kayembe yageze mu Bwongereza mu mwaka wa 2005, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubuhungiro. U Bwongereza bwashatse kumwirukana nyuma ariko Jack Straw wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga amurwanaho.

Kubera ko dipolome ya Kaminuza u Bwongereza butayemeraga, byabaye ngombwa ko mu 2011 yimukira muri Ecosse aho bayemeraga, we n’umuryango we bimukira mu Mujyi wa Edinburgh aho yatangiye yunganira abantu mu nkiko.

Mu 2012 yinjiye mu Nama ya Ecosse ishinzwe Impunzi nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi.

Mu 2016 yinjiye mu ikipe ishinzwe iby’Indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) no mu Rugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka ba ICC.

Debora Kayembe yamaganywe na Kaminuza ya Edinburgh abereye umuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .