Ibi ni ibyatangajwe n’Umubuybozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama wari ugamije gusiza ahateganyijwe kubakwa inzu z’abatishoboye.
Ni umuganda wanitabiriwe n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, n’abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza aho banishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 150 bo mu Kagari ka Gifumba.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko iri shuri kuba riri muri aka Karere ari amahirwe kuri bo kuko rigira uruhare runini mu kuzamura iterambere n’ubukungu bwa Muhanga kandi ko abanyeshuri bahiga bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu.
Ati “kuba iri shuri riri hano ni amahirwe kuri twe kuko rigira uruhare mu kuzamura ubukungu hano iwacu, iyo abantu bageze ku bihumbi 5000 baje mu karere kacu byanga byakunda ubukungu buriyongera kubera imibereho yabo ndetse bikanongera iterambere.”
Yakomeje avuga ko iyi kaminuza yakemuye ikibazo cy’uburezi mu Karere ka Muhanga kandi ko abanyeshuri bahiga bagira uruhare mu bikorwa byo gufasha abaturage.
Ati “Kaminuza ya ICK itanga ubumenyi butanga impinduka kuko abigamo bakora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye harimo kumenya ibibazo bihari ariko bakanamenya uburyo byakemukamo.”
Yasoje avuga ko abanyeshuri biga muri ICK batanga umusanzu mu bikorwa bya Leta bifitiye abaturage akamaro ndetse ko banafasha Akarere mu gukora ubukangurambaga ku baturage mu bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi wa Institute Catholique de Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Dushimimana Fidèle, yavuze ko mu ntego za Kaminuza harimo no kugira uruhare mu iterambere ry’abantu batuye aho iherereye.
Ati “Ntabwo ibya Kaminuza bigarukira mu kwigisha mu ishuri gusa cyangwa mu bushakashatsi ahubwo n’iterambere ry’abaturage riratureba, ni yo mpamvu dukora ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro.”
Yakomeje ashimira abanyeshuri biga muri ICK umuhate n’umurava bagira mu bikorwa byo gufasha abaturage bitandukanye by’umwihariko abashimira ku gikorwa bakoze cyo kwishyurira abaturage Mituelle ndetse abasaba ko bakomerezaho.
Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ICK, Niyonkuru Cedric, yavuze ko bifuje kwereka abaturage b’aho iri shuri riherereye ko abanyeshuri bahiga hari icyo babamariye.
Ati “Twarebye ikintu twakora kugira ngo abaturage bo mu Karere ka Muhanga ishuri ryacu riherereyemo babone ko hari icyo tubamariye. Ni muri urwo rwego twahisemo kuba twakusanya inkunga buri munyeshuri agatanga uko yifite tukishyurira abatishoboye Mituelle.”
Yongeyeho ko uruhare rw’abanyeshuri biga muri ICK mu gufasha abaturage ba Muhanga kugira imibereho myiza, ruzakomeza bakazanakora ibindi bikorwa byinshi biteza imbere igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!